{Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye mu karere k’Ibiyaga Bigari, Mary Robinson, yageze i Kinshasa ku cyumweru ku wa 28 Mata 2013 aho yatangiriye urugendo rw’akazi mu karere, kugira ngo hashyirwe mu bikorwa amasezerano ya Addis-Abeba yo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.}
Muri ayo masezerano ibihugu 11 byiyemeje gushyira hamwe ngo bigarure amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, hagizwe indiri n’imitwe y’inyeshyamba mu myaka 20 ishize.
Nk’uko tubikesha Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), uwahoze ari Perezida wa Irland Mary Robinson, akigera ku kibuga cy’indege yakiriwe na Roger Meece, uhagarariye Loni muri Congo, n’icyegera cya Perezida Kabila ushinzwe ubutwererane n’amahanga Dismas Magbengu.
Mary Robinson azarangiza urugendo rwe muri Congo ku wa 5 Gicurasi 2013, azagirana ibiganiro na Perezida Kabila , Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga, abayobora ingabo za Loni muri Congo ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo muri icyo gihugu.
Ku wa 30 Mata, Mary Robinson wigeze no kuba Komiseri ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri Loni azajya i Goma mu Majyaruguru y’Uburasizuba bwa Congo.
Nyuma yo muri Congo azasura u Rwanda, Uganda, u Burundi, yerekeze muri Afurika y’Epfo uruzinduko rwe arusoreze i Addis Abeba, muri Ethiopia ku cyicaro cy’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika nk’uko bigaragara mu itangazo rya Loni rivuga ku rugendo rwe.
Muri iryo tangazo bavuga ko azagirana ibiganiro n’abayobozi b’ibihugu byose byashyize umukono ku masezerano ya Addis Abeba, bakazigira hamwe uburyo yashyirwa mu bikorwa banateza imbere imikoranire hagati y’ibyo bihugu, mu kongera amahoro mu karere.
Kugira ngo barwanye izo nyeshyamba kandi bagarure umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari, Umuryango w’Abibumbye wafashe icyemezo cyo kohereza ingabo zo kurwanya imitwe y’inyeshyamba ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibitekerezo 0