{Mu gihe habura amasaha make ngo amahirwe yo gushyira intwaro hasi ku bushake ngo arangire kuri FDLR, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akanama Mpuzamahanga k’Umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) Ntumba Luaba, yemeje ko igisigaye ari "igikorwa cy'ibitero simusiga" kuko nta bindi biganiro bizongera gukorwa kuri uyu mutwe.}
Mu kiganiro Ntumba Luamba yagiranye na Radio Okapi ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 31 Ukuboza 2014, yagaragaje ko uyu mutwe wagaragaje guseta ibirenge mu kubahiriza igihe ntarenga bahawe kuko abashyize intwaro hasi batagera no kuri 30%; mu bayobozi ndetse n’abandi basirikare bakuru nta n’umwe wigeze witanga.
Yagize ati “Ntabwo bikiri ikibazo cy’iminsi ni ikibazo cy’amasaha; ku basaga 1500, ababarirwa muri 300 ni bo bamaze kwitanga kandi na bo ni abasirikare bato. Ntibagera no kuri 30% by’abasigaye.”

Yashimangiye ko ibi ari ukugaragaza kutumva neza gahunda yo gusubizwa mu buzima busanzwe, bityo mu masaha make asigaye nta kindi gikorwa uretse gushyira mu bikorwa ibyemejwe.
“[…] Abashyize intwaro hasi ni abarwanyi bato, ubuyobozi bukuru bwa Poolitiki (ya FDLR) ntibwigeze bwinyeganyeza, n’intwaro zatanzwe ziganjemo izoroheje. Turashima abamaze gushyira intwaro hasi ariko turacyategereje n’abandi (mu masaha make asigaye).”

Kuri we guhera tariki ya 2 Mutarama nta bindi biganiro, ingabo za RDC na MONUSCO bihawe rugari yo gutangira kurasa kuri FDLR; ati “ Bivuze ko abazaba batarashyira intwaro hasi bazaba bashaka kurwana.”
Gusa ku ya 30 Umuvugizi wa FDLR, La Forge Fils Bazeye, yagaragaje ko umwanzuro wa fashwe na ICGLR ndetse n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) ukaza no kwemezwa na Loni udasobanutse, ndetse ko igihe ntarengwa bahawe ntacyo kivuze kuri bo.
Yagize ati “Itariki ya 2 Mutarama ntacyo ivuze kuri twe […], iyi tariki yagombaga kugira agaciro kuri Leta y’u Rwanda kuko ni yo itubuza gutahuka! Nibaramuka badufunguriye urubuga rwa politiki tuzataha, nta bindi.”
Muri Nyakanga 2014, ni bwo Abakuru b’ibihugu bya ICGLR na SADC bashyizeho iki gihe ntarengwa haharanirwa aahoro mu karere.
Kuri ubu Leta y’u Rwanda ivuga ko iki kibazo cya FDLR kimaze kurambirana ndetse ko n’igihe yahawe kigishidikanywaho, kuko ubwisanzure bw’uyu mutwe bushingiye ku bushake buke bwa Politiki buri mu bihugu bimwe byiyemeje kuwurwanya.
Mu kiganiro aheruka gutanga, Louise Mushikiwabo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n'Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, yavuze ko iyi tariki FDLR yahawe ikwiye kubahirizwa, kandi ko izerekana neza "ubeshya n’utabeshya."

Kugeza ubu Umuryango Mpuzamahanga ushyigikiye ko FDLR yarandurwa ku ngufu za gisirikare, harebwa ku nyungu z’umutekano w’akarere aho kureba ku mubare w’abakiri mu mashyamba.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zemeza ko nta bindi biganiro bikwiye kubaho ku kibazo cya FDLR mu gihe ibyo yasabwe itabyubahirije.

Ibitekerezo 0