Mu magambo ye ashobora kugaragaza ko nta mugambi wa vuba uhamye wo guhashya FDLR Guverinoma ya Congo ifite, Lambert Mende yahamije ko ibikorwa bya gisirkare batangiye bizafata “ukwezi kumwe, umwaka cyangwa imyaka 10” na yo ishobora kurenga.

Mu Kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye ku wa Mbere tariki 16 Gashyantare 2015 i Kinshasa, Lambert mende yagize ati “Ibikorwa bya gisirikare, bizwi ko iyo bitangiye, nta muntu n’umwe ushobora kubabwira ngo bizarangira ryari…”

Ibi yabitangaje nyuma y’aho ku Cyumweru tariki 15 Perezida wa RDC, Joseph Kabila, atangaje ko nta bufasha ubwo ari bwo bwose bakeneye mu guhashya FDLR, abigaragariza imbere y’abahagarariye ibihugu byabo bagera kuri 18 barimo n’umukuru w’ubutumwa bwa Loni muri iki gihugu.

Kabila yabitangaje mu gihe Ingabo za Loni (MONUSCO) zamaze kubakurira inzira ku murima ko zitazabaha ubufasha mu kugaba ibitero kuri uyu mutwe mu gihe Abajenerali nka Bruno Mandevu na Fall Sikabwe bakiri mu bayoboye abasirikare bazagaba ibitero.

Leta ya Congo yo isanga Loni yarabasuzuguye kubategeka ko bahagarika abasirikare bakomeye bashinzwe gutegura no kugenzura ibitero kuri FDLR mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Gusa MONUSCO yo ishinja aba bajenerali bombi kuba baragaragaye mu bikorwa byangiza uburenganzira bwa muntu, bakaba badashobora guhabwa inshingano nk’izi, nubwo na yo itagaragaza birambuye ibyo bashinjwa.

Lambert Mende, Minisitiri w'Itumanaho akaba n'Umuvugizi wa RDC
Lambert Mende, Minisitiri w'Itumanaho akaba n'Umuvugizi wa RDC

Ibyo guhashya FDLR bikomeje kuba agatereranzamba nyuma y’itariki ntarengwa, ya 2 Mutarama, uyu mutwe wahawe ariko ntiyubahirizwe ndetse ukanasaba ikindi gihe cyo gukomeza kwiga ku buryo bashobora gutahuka.

Nubwo mu mpera z’ukwezi RDC yatangaje ko yatangiye ibikorwa byo guhashya FDLR, impuguke mu bya politiki zirabikeanga, cyane ko mu gihe gishize Loni yashyize hanze raporo yerekana ko abarwanyi b’uyu mutwe bavuye mu birindiro byabo bakajya mu baturage ndetse hakaba hari ibihugu bisaga 25 bibatera inkunga bivugwamo Congo ubwayo.

Kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ikibazo cy’abarwanyi ba FDLR bashinjwa kubuza amahoro u Rwanda n'Akarere k’Ibiyaga Bigari cyakomeje kuvugwa kenshi ariko ntikibonerwe umuti uhamye mu buryo burambye.

Abazi amateka ya FDLR muri RDC bagaragaza ko Laurent Desiré Kabila n’umuhungu we Joseph Kabila, bombi bagiye bifashisha FDLR nk’imbaraga zo gucunga umutekano ku ngoma zabo kuko igisirikare cyabaga gifite intege nke, kitanizewe mu guhangana n’indi mitwe ivuka uko bukeye n’uko bwije mu gihugu.

Abasirikare bakuru bo muri Congo bavugwaho kuba barabonye imbaraga za FDLR nk'izanabafashaga mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Bivugwa ko kubera ubushobozi uyu mutwe wari wongerewe, byabaye ngombwa ko utangira kwigurira intwaro ndetse ukora n’imishinga ifatika no kwagura mu mahanga.

Abasesenguzi ba politiki bagaragaza ko abarwanyi ba FDLR bafatwa nk’amata y’abashyitsi muri iki gihugu bitewe n’uburyo bagize uruhare rukomeye mu nyungu za politiki z’abayobozi batitaga ku bwicanyi no guhohotera bakorera Abanyekongo kandi bamwe muri bo banashakishwa n'Umuryango Mpuzamahanga ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Video igaragaza ko FDLR itekanye muri RDC. abarwanyi n'abaturage barivanze, barashyingiranwa ndetse nta gihunga bafite (ku munota wa 1 kugeza ku wa kane):

[email protected]