{Intumwa idasanzwe ya Leta Zunze ubumwe za Amerika mu karere k’Ibiyaga Bigari, Russ Feingold yasabye ko ibikorwa byo kurwanya umutwe uhungabanya umutekano mu karere k’ibiyaga bigari FDLR, bihabwa uburemere, uyu mutwe ugatsiratsizwa nyuma y’igihe kinini bisezeranywa ariko ntihagire igikorwa.}
Ari i Kinshasa, ku wa mbere tariki ya 9 Gashyantare 2015, mu kiganiro n’abanyamakuru, Feingold yavuze ku byakorwa ngo amahoro agaruke mu karere.

Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa yatangaje ko umutwe wa FDLR ari ikibazo kigikomereye umutekano w’akarere kitari cyabonerwa umuti .
Yifuza ko ibikorwa byo kurwanya FDLR ngo irandurwe burundu byagombye guhabwa imbaraga bikwiriye kuko nta kirakorwa kugeza uyu munsi.
ndetse n’
Muri Nyakanga 2014, ihuriro ry’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari ,ICGLR n’umuryango w’iterambere muri Afurika y’Amajyepfo SADC byari byahaye FDLR itariki ntarengwa ya 2 Mutarama 2015 kuba washyize intwaro hasi ku neza, utabikora hakitabazwa ingufu za gisirikare,.
Ku wa 3 Mutarama Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma yagaragaje ko abarwanyi ba FDLR 337 ari bo gusa bashyize hasi. Uyu mubare ukaba ungana na 24% y’abarwanyi ba FDLR.
Ku wa Kane tariki ya 29 Mutarama 2015, Ubuyobozi bw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje iki gihugu kigiye gutangira kugaba ibitero ku barwanyi b’umutwe wa FDLR.
Iri tangazo ryasohowe mbere y’inama y’Inteko Rusange y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yatangiye tariki ya 30 Mutarama, mu Murwa Mukuru wa Ethiopia, Addis Ababa.
Kuri ubu nta kirakorwa, uhereye kuri aya makorosi yose umuntu yakwibaza imbaraga zikenewe aho zizava n’uruhare rw’ibihugu bisaba ko FDLR yarandurwa mu gihe Loni na Congo bifite urufunguzo ku bitero bitarimo kumvikana .
Loni yatangaje ko niba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itirukanye abasirikare bakuru babiri bazayobora ibitero birandura umutwe wa FDLR ngo ibasimbuze abandi bitarenze ku ya 13 Gashyantare 2015, izahita ihagararika inkunga yayigeneraga mu kurwanya FDLR.

Ibitekerezo 0