-Minisitiri Mushikiwabo: "Itariki ya 2 Mutarama 2015 izagaragaza abababeshya n’abatabeshya twebwe nk’u Rwanda ntabwo tubitindaho cyane FDLR turayiteguye"

-Guverinoma y’u Bufaransa yasohoye itangazo rishimira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku bitero iherutse gutangiza byo kurandura FDLR, isaba ko bukomeza kunganirana n’ingabo za MONUSCO kugeza uyu mutwe usenyutse.

-Loni : “Turumva igihe kigeze ngo hakoreshwe ingufu za gisirikare mu kurangiza iki kibazo.”

-Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Barks-Ruggles: Amerika dushyigikiye uyu mugambi, ikibazo dufata nk’igikomeye…

{Loni, imiryango mpuzamahanga n’ibihugu by’ibikomerezwa ku Isi bikomeje kurangwa n’amagambo ya dipolomasi adasanishwa n’ibikorwa mu kurandura umutwe wa FDLR.}

Tariki ya 2 Mutarama 2015, FDLR yagombaga gutangira kugabwaho ibitero nkuko ICGL na SADC, byari byabyemereye Isi, bitangazwa mu bitangazamakuru ko ari wo mwa nzuro wa nyuma.
Mbere y’icyo gihe, abagize uyu mutwe batangiye kwiyerurutsa imbere y’amahanga ko bashyize intwaro hasi kandi ko bemeye kujya mu nkambi nubwo bamwe muri bahozemo bavuze ko abamugaye ari bo bemeye kujya mu bigo byabashyiriweho, banatanga imbunda zidafite agaciro ugereranyije n’izindi bikekwa ko bafite.

Igihe cyo gutera FDLR cyegereje yavuze ko isaba guhabwa andi mezi atandatu maze ikitegura gushyira izi ntwaro hasi.

Mbere y’uko iyi tariki yitwaga ‘ntarengwa’igera, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda yabaye nk’ucira amarenga Isi, ku bitero byagombye kugabwa kuri uyu mutwe mu gihe utubahirije ibisabwa.

Mbere gato ko umwaka wa 2014 ugera ku musozo, Minisitiri Mushikiwabo yabwiye abanyamakuru ko igihe cyahawe FDLR kizagaragaza ubeshya n’utabeshya. Ati “ Itariki ya kabiri rero ubwo izagaragaza abababeshya n’abatabeshya, ngira ngo twebwe nk’u Rwanda ntabwo tubitindaho cyane FDLR turayiteguye. Ni igikorwa duhuriyeho turi ibihugu byinshi kuva ku muryango w’Abibumbye kugera kuri Afurika yunze ubumwe, kugera ku muryango w’ibiyaga bigari kugera ku muryango wa SADEC, twese twarabisinyiye twarabyemeje.”

Mushikiwabo yari yakomoje ku ndunduro y'itariki yahawe FDLR
Mushikiwabo yari yakomoje ku ndunduro y'itariki yahawe FDLR

Nyuma yaho, Perezida wa Afurika y’epfo, Jacob Zuma, uyobora Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu bya Afurika y’epfo, (SADC) yari yatumije inama yari kwigirwamo gushakira hamwe ingamba zihamye zo kurwanya no kurandura burundu umutwe wa FDLR, ni inama yagombaga kubera i Luanda muri Angola ku matariki ya 15 na 16 Mutarama 2015.

Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga wa Angola Georges Rebero Chikoti yatangarije Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI ko iyo nama itakibaye kuko gahunda zose zashinzwe Loni.

Ibi byose byabaga, cya gihe ntarengwa kimaze kurengaho igihe cyenda gushyika ku byumweru bibiri.

Ari mu Rwanda mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi w’Ingabo za Loni ziri muri Congo, Martin Kobler, ntacyo yigeze atangaza ku ihagarikwa ry’iyo nama, icyakora yavuze ko MONUSCO yiteguye ibikorwa bya gisirikare byo kugaba ibitero kuri FDLR.

Perezida Kagame aganira n’abanyamakurumu kiganiro cyabaye ku wa 15 Mutarama 2015, abajijwe uko abona gahunda yo kwambura intwaro umutwe wa FDLR, yavuze iyo witegereje uburyo ikibazo cya FDLR kidahabwa imbaraga zikwiye n’umuryango mpuzamahanga, ugira ngo kwica abantu " ntacyo bitwaye, atari bibi".

Yakomeje avuga ko ibikorwa bya FDLR bigikerenswa, aho umuryango w’Abibumbye ngo wiyemeza ibintu ariko igihe cyo kubikora cyagera hakazamo kuvuga ngo "aba ni abana”; abarwanyi "bavanze n’abasivili”… Ibi ngo bifite ikindi bisobanuye umuntu yakagombye kuba yarasobanukiwe.

RD Congo yabeshye abakuru b’ibihugu

Kuwa Kane tariki ya 29 Mutarama 2015, Ubuyobozi bw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje iki gihugu kigiye gutangira kugaba ibitero ku barwanyi b’umutwe wa FDLR.

Iri tangazo ryasohowe mbere y’inama y’Inteko Rusange y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yatangiye tariki ya 30 Mutarama, mu Murwa Mukuru wa Ethiopia, Addis Ababa.

Kurwanya FDLR bisigaye mu magambo gusa
Kurwanya FDLR bisigaye mu magambo gusa

Dr Kayumba Christopher, Umwarimu muri Kaminuza akaba n’impuguke muri politiki mpuzamahanga, n’umusesenguzi mu bya politiki y’aka karere, asanga itangazo ryasohowe na Leta ya Congo Kinshasa ivuga ko igihe cyo gutera umutwe wa FDLR kigeze, ryari rihabanye n’ukuri ahubwo harimo izindi nyungu zirimo kuyobya uburari.

Dr Kayumba yagize ati “Iryo ryatangazo, iyo mivugire irashaka gushimisha abayobozi ba Afurika bahuriye muri Addis Abeba kandi baravuga ku mutekano. Rishobora kuba rigamije gutuma abayobozi bari hariya bishima ntibagifateho umwanzuro, ariko atari itangazo rigamije kuvuga ko koko ingabo za Congo zateye FDLR, kubera ko ari ko byagenze kandi zishaka kuyitsinda, kuko ubundi zakabaye zarayitsinze kera. Bishobora kuba ari ibyo gutinza ngo Loni cyangwa umutwe udasanzwe washyizweho uvuge ngo ‘oya wigenda’ wenyine bahure babiganireho."

[…]Kumva bavuga ngo ni bwo bagiye gutera FDLR ni ibintu bishobora kuba birimo politiki kuko ubundi ntabwo bakabaye babivuga bakabaye barabikoze. Icyihishe inyuma rero, njye sinshaka kuvuguruza ibyo bavuze, niba koko ibyo bavuze bifite agaciro turaza kubibona uyu munsi, tuzabibona ejo, tuzabibona ejo FDLR itsinzwe.”

Loni na RD Congo bifite urufunguzo ku bitero

Loni yatangaje ko niba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itirukanye abasirikare bakuru babiri bazayobora ibitero birandura umutwe wa FDLR ngo ibasimbuze abandi bitarenze ku ya 13 Gashyantare 2015, izahita ihagararika inkunga yageneraga ingabo za Congo mu kurwanya FDLR.

Abasirikare basabwe kwirukanwa ni Gen. Bruno Mandevu uyoboye ingabo za Congo byatangajwe ko zigiye kurwanya FDLR na mugenzi we banganya ipeti, Fall Sikabwe, bavugwaho ubugizi bwa nabi. Loni ishinja aba basirikare bakuru baregwa ibyaha byibasiye inyokomuntu, Loni ikanga ko bagabye ibitero kuri FDLR bakwica abasivili.

Ingabo z’icyo gihugu, FARDC zisanzwe ziterwa inkunga na Loni ndetse yanoherejeyo abasirikare bayo basaga ibihumbi 20 (MONUSCO) bagiye kubungabungayo amahoro.
RD Congo yabigaramye

RD Congo yatangaje ko idateganya gusimbuza abajenerali babiri bashinjwa guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu bari bahawe inshingano zo kuyobora ibitero byo kurwanya FDLR.

Lambert Mende Umuvugizi wa Leta mu kiganiro n’abanyamakuru yabihakanye avuga ati “Kugira ngo ukurwe ku buyobozi bisaba kubanza kwemezwa ibyaha n’ubutabera bwa gisirikare bwacu. Kandi ibyo ntabiriho.”

Minisitiri Mende yakomeje avuga ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari igihugu cyigenga kandi abo bajenerali akaba ari bo yahaye inshingano zo kurwanya FDLR, yongeraho ko iki ari icyemezo cy’ubusugire bw’igihugu kandi biyemeje kugarura umutekano mu gihugu.”

Abarwanyi ba FDLR bavugwaho kuba bashyira intwaro hasi bahereye ku nto bagasigarana iza kirimbuzi
Abarwanyi ba FDLR bavugwaho kuba bashyira intwaro hasi bahereye ku nto bagasigarana iza kirimbuzi

Ibihugu bibivugaho iki?

Amerika: Ku ya 26 Mutarama 2014 Ambasaderi Barks-Ruggles yashyikirije Perezida wa Repubulika Paul Kagame ibyangombwa zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda asimbuye Ambasaderi Donald Colan wasoje imirimo ye mu Rwanda.
Akimara kubonana na Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru ko USA iri ku ruhande rw’abashaka ko umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda uvugwaho ibikorwa bihungabanya umutekano wo mu karere urandurwa ugabweho ibitero.

Yagize ati “ Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho zihagaze kuri icyo kibazo harasobanutse. Dushyigikiye umugambi wa Loni, AU kuri iki kibazo giteye inkeke ku mutekano muke w’akarere uterwa na FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro.”

Yakomeje avuga ko Amerika itigeze itezuka ku mugambi wo gushyigikira yuko FDLR irwanywa ku buryo asanga n’igihe cyarageze ngo uyu mutwe urasweho.

Ati“Turumva igihe kigeze ngo hakoreshwe ingufu za gisirikare mu kurangiza iki kibazo.”

U Bufaransa

Guverinoma y’u Bufaransa yasohoye itangazo Rishimira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku bitero iherutse gutangiza byo kurandura umutwe urwanya Leta y’u Rwanda wa FDLR, isaba ko bukomeza kunganirana n’ingabo za MONUSCO kugeza uyu mutwe usenyutse.

Tanzania

Umuvugizi wa Tanzaniya Bernard Membe, akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko igihugu cye kitazagira uruhare mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa FDLR mu gihe abasivile b’Abanyarwanda babana na FDLR batagaragajwe kandi ngo banarindirwe umutekano wabo mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The East African muri uyu mwaka.

Congo ntiratangira ibi bikorwa, FDLR ihamaze hafi imyaka 20; bamwe bibaza niba kuva icyo gihe kugera ubu imbaraga iki gihugu cyabuze zo kurwanya FDLR kizazibona mu gihe Loni itegereje ko tariki ya 13 Gashyantare igera, kandi Congo yarahakanye gusimbuza abajenerali bayo.

Kugeza ubu abasesengura ibya politiki bibaza niba imbaraga zisigaye ngo iki kibazo gikemuke zaba ziruta izavuzwe mu bihe bishize.