Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Koreya y’Epfo kuva ku wa 2 Kamena 2024, aho yahuriye n’abandi bakuru b’ibihugu byo muri Afurika mu nama yabo na Perezida Yoon Suk Yeol.
Muri uru ruzinduko rwo gukomeza umubano w’impande zombi, Perezida Kagame yaherekejwe n’itsinda ry’abayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Francis Gatare.
Umukuru w’Igihugu yakiriwe na Perezida Yeol kuri uyu wa 3 Kamena, baganira ku bufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda na Koreya y’Epfo ndetse banasangira ifunguro hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu byo muri Afurika bitabiriye iyi nama.
Perezida Kagame kandi yaganiriye n’umuvugabutumwa ukomeye ukomoka muri Koreya y’Epfo, Rev Billy Jang Hwan Kim wigeze kuyobora ihuriro ry'amatorero y’Ababatiza ku Isi (Baptist World Alliance) kuva mu 2000 kugeza mu 2005.
Iruhande rw’iyi nama, Perezida Kagame yaganiriye n’abayobozi baturutse muri Afurika barimo Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique na Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe. Bose hamwe uko bahuriye i Seoul, bafashe ifoto y’urwibutso na Perezida Yeol.
Biteganyijwe ko inama ya Perezida Yeol n'abakuru b'ibihugu bya Afurika irangira kuri uyu wa 5 Kamena 2024.
Muri Seoul hazamuwe amabendera ashimangira umubano mwiza w'u Rwanda na Koreya y'EpfoSeoul ni umwe mu mijyi iteye imbere ku IsiUmurwa mukuru wa Koreya y'Epfo, Seoul, ni umujyi uryoheye amasoPerezida Kagame akigera ku kibuga cy'indege, yakiriwe n'abayobozi bo muri Koreya y'EpfoPerezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro gikwiye Umukuru w'IgihuguItsinda ry'abayobozi bakiriye Perezida Kagame ryarimo abadipolomate n'abo mu rwego rw'umutekanoNk'ibisanzwe, imodoka yatwaye Perezida Kagame yashyizweho ibendera ry'u RwandaPerezida Kagame ubwo yageraga ahabera iyi namaAha ni ho hari kubera inama ya Koreya y'Epfo na AfurikaAmabendera y'ibihugu bitandukanye bya Afurika yazamuwe ahabera iyi namaPerezida Kagame na Yeol baganiriye ku mubano w'u Rwanda na Koreya y'Epfo usanzwe uhagaze nezaPerezida Yeol wari kumwe n'umugore we, Kim Keon Hee, bakiriye Perezida KagameMu bayobozi baherekeje Perezida Kagame harimo Minisitiri Biruta na Francis Gatare uyobora RDBU Rwanda na Koreya byagiranye amasezerano arimo ayo koroshya ubuhahiranePerezida Kagame ni umwe mu bahawe ijambo muri iyi namaPerezida Yeol ubwo yasuhuzaga Minisitiri BirutaUmukuru w'Igihugu yahuye n'abandi bayobozi bo muri Koreya y'EpfoU Rwanda na Koreya y'Epfo bishaka kongerera imbaraga umubano bifitanyeAbabyinnyi bo muri Koreya y'Epfo bataramiye abakuru b'ibihuguPerezida Yeol yagejeje ijambo kuri bagenzi be basangiye ifunguroKugera ku hazaza hagizwemo uruhare na buri gihugu ni yo ntego nyamukuru y'iyi namaPerezida Yeol yasangiye n'abakuru b'ibihugu bya AfurikaPerezida Kagame yaganiriye n'abarimo Perezida wa Mozambique n'uwa ZimbabwePerezida Kagame na Alassane Ouattara uyobora Côte d’IvoirePerezida Kagame yasuhuje Perezida wa Mozambique, Filipe NyusiPerezida Kagame yahuye n'umuvugabutumwa Billy Kim wayoboye itorero ry'AbabatizaRev Billy Kim ni umwe mu bavugabutumwa bakomeye ku IsiUmukuru w'Igihugu na Rev Kim bishimiye guhuraPerezida Kagame na Billy Kim baganiriyePerezida Yeol yasuhuje abaherekeje Perezida Kagame muri iyi nama
Ibitekerezo 0