{Ababarirwa muri 641 bahoze ari abarwanyi ba FDLR bamaze kwimurirwa i Kisangani bakuwe mu Ntara ya Kanyabayonga na Walungu nk’uko byemezwa na Antoine Bambara, Umuvugizi w’Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw'amahoro muri Reubulika Iharaira Demokarasi ya Congo (Monusco).}

Amakuru dukesha RNA agaragaza ko Bambara yemeje ko mu bamaze kwimurirwa i Kisangani harimo abari abarwanyi 156 n’abagera kuri 485 bo mu miryango yabo (abavandimwe, abagore n’abana).

Byitezwe ko bazamara i Kisangani igihe kingana n’ukwezi kuwe ubundi bagatwarwa ahitwa Irebu mu Ntara ya Equateur, aho igikorwa cyo gushakira ubuhungiro abadashaka kugaruka mu Rwanda kizatwara amezi atandatu.

Bambara yagaragaje ko umubare wageze kuri 641 tariki 8 Ukuboza, ubwo abandi barwanyi ba FDLR n’imiryango yabo 46 bakuwe mu nkambi bacishwa i Goma mbere yo kwerekezwa Kisangani.

Abenshi mu bimurwa ni abagore, abvandimwe n'abana, abarwanyi bo baracyari mu mashyamba
Abenshi mu bimurwa ni abagore, abvandimwe n'abana, abarwanyi bo baracyari mu mashyamba

Bivugwa ko guhera mu mu ntangiro za Gicurasi uyu mwaka, abari abarwanyi bamaze kwitanga kuri Monusco bageze kuri 250 gusa mu bagera ku 1500 bavugwa kuba bakiri mu mashyamba, nubwo byageze aho hashyirwaho itariki ntarengwa yo kubagabaho ibitero igihe bazaba batarashyira intwaro hasi.

Loni ubwayo yemeza ko inzira yo gushyira intwaro hasi irimo kugenda biguru ntege nubwo igaragaza ko yakumiriwe na tariki 2 Mutarama 2014 yashyiriweho ubwo kwambura uyu mutwe intwaro hakoreshejwe ingufu za gisirikare bizaba bishoboka mu gihe waba wanze gushyira intwaro hasi ku bushake.

Icyizere cy'abakiri mu mashyamba kiva he?

Bamwe mu basesengura ibya politiki bagaragaza ko kuba Abanyarwanda bemera gushyira intwaro hasi bagahabwa ubuhungiro aho gusubizwa mu rwababyaye kandi rwiteguye kubakira bishobora kuba bifite ikindi kibyihishe inyuma.

Muri Kamena 2014 u Rwanda rwagaragaje ko rubona ari ikinamico kuba muri iyi minsi FDLR ishyira intwaro hasi ikimurirwa mu bigo abandi bayigize bakaba bagiye no gushakirwa ubuhungiro kandi batarigeze bazitirwa mu gihugu cyabo.

Ubu buryo bundi bwadutse bwo gusubiza mu buzima busanzwe abari muri FDLR bubonwa nko gukomeza gutinza igikorwa cyo kurandura uyu mutwe byihuse kuko baba bagifite amahirwe yo kuba basubira mu bikorwa bemeza ko baretse.

Kuva abari muri FDLR bemera kwimurirwa i Kisangani bakuwe mu Nkambi ya Kanyabayonga na Walungu mu ntangiro z’uku kwezi, igikomeza kwibazwaho cyane ni iherezo ry’aba Banyarwanda bakomeza gucumbikirwa na RDC, bamwe bakaba bagiye gushakirwa ubuhungiro kandi u Rwanda rwemera kubakira mu mahoro.

Ibi bituma hibazwa niba koko tariki 2 Mutarama 2015 hari ikizakorwa mu rwego rwo guhashya burundu abarwanyi ba FDLR binangiye kuva mu mashyamba, cyane ko ubufasha bahabwa mu gusubizwa mu buzima busanzwe ntaho bwazafasha bamwe kugezwa imbere y'ubutabera ku byaha bya Genoside bakurikiranweho cuyangwa ibindi byibasiriye inyokomuntu bakoreye muri RDC.