{Muri aya masaha Abanyarwanda n’isnhuti zabo baturutse mu bihugu binyuranye cyane cyane ibyo ku mugabane w’u Burayi ndetse n’abaturutse muri Canada, barimo kwiyandikisha kugira ngo babone uko bajya kuganira n’Umukuru w’igihugu.}

Igikorwa cyo kwiyandikisha kirimo gukorerwa mu gice cy’Uburengerazuba bw’Umujyi wa London, abarangije kwiyandikishwa bagahita burizwa imodoka zishinzwe gutwara abagenzi (Bus) bakereza mu Burasirazuba bw’uwo mujyi, aho baza guhurira na Perezida Kagame.

Nyuma yo kwiyandikisha, abitabiriye Rwanda Day London 2013, bagejejwe mu Burasirazuba harakurikiraho imurikabikorwa, aho Abanyarwanda bagaragaza ibimaze kugerwaho n’aho u Rwanda rugeze mu iterambere. Imurikabikorwa rirangiye harakurikiraho umwanya wo kuganira na Perezida wa Repubulika.

Ubwo abitabiriye Rwanda Day i London biyandikishaga bagiye kwerekeza ahabera ibiganiro na Perezida wa Repuburika
Ubwo abitabiriye Rwanda Day i London biyandikishaga bagiye kwerekeza ahabera ibiganiro na Perezida wa Repuburika
Abamaraga kwiyandikishiriza mu burengerazuba bwa London berekezaga mu Burasirazuba bw'uyu mujyi ahari kubera iki gikorwa
Abamaraga kwiyandikishiriza mu burengerazuba bwa London berekezaga mu Burasirazuba bw'uyu mujyi ahari kubera iki gikorwa
Hagati aho abahanzi bari kunyuzamo bagasusurutsa abitabiriye iki gikorwa
Hagati aho abahanzi bari kunyuzamo bagasusurutsa abitabiriye iki gikorwa
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Louise Mushikiwabo ageza ijambo ku bitabiriye Rwanda Day
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Louise Mushikiwabo ageza ijambo ku bitabiriye Rwanda Day