Kuri iki Cyumweru tariki 3 Werurwe 2019 nibwo Tour du Rwanda 2019 yasojwe yegukanwa n’umunya-Erythree Merhawi Kudus ukinira Astana Pro Team.
Mu makipe yitwaye neza harimo Israel Cycling Academy yari ifite abakinnyi batanu barimo babiri b’ibihangange, Umunya-Colombia, Edwin Alcibiades Ávila Vanegas wegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda kahagurutse i Rubavu gasorezwa i Karongi, n’Umusuwisi Matteo Badilatti wasoreje ku mwanya wa Gatatu ku rutonde rusange.
Nyuma yo kumara iminsi umunani azenguruka intara z’u Rwanda, umutoza w’iyi kipe yo muri Israel, Umufaransa Lionel Marie yabwiye IGIHE ko yishimiye byinshi byatumye abona Tour du Rwanda hari ibyo irusha Tour de France y’iwabo.
Ati “U Rwanda ni igitangaza. Nagiye mu bihugu byinshi ariko u Rwanda ni kimwe mu byiza nabonye. Abantu b’aha ni beza, imihanda irasukuye, imihanda ni myiza no kurusha iyo mu Bufaransa.”
“Birashimishije kuba muri Afurika hari isiganwa ryiza nk’iri rishobora kwitabirwa n’ikipe ya ‘World Tour’. Ihangana ni ryose ariko icyo mbona rirusha Tour de France ni urugwiro rw’abafana. Abarebye isiganwa ni benshi kandi bakiranaga urugwiro abakinnyi aho twaciye hose. U Rwanda ni igihugu cy’igitangaza.”
Uyu mutoza wa Israel Cycling Academy yemeje ko nta gihindutse ikipe ye izafata umwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bigaragaje muri Tour du Rwanda, ariko yanze kugira izina ry’uwo baganiriye atangaza kuko ntaho ibiganiro biragera.
Ku rutonde rw’amakipe yitwaye neza muri Tour du Rwanda 2019, Israel Cycling Academy yasoreje ku mwanya wa Kane inyuma y’ikipe y’igihugu ya Érythrée, Interpro Cycling Academy yo mu Buyapani na Astana Pro Team zasoreje ku myanya itatu ya mbere.












Ibitekerezo 0