Iri rushanwa kandi ryitezwemo ibihugu 113 n’abakinnyi barenga 900. Abakomiseri n’abandi bazaba bari gukurikirana imigendekere myiza y’isiganwa bazaba bageze ku 5000, mu gihe abashyitsi bazasura u Rwanda muri icyo gihe cy’iminsi umunani byitezwe ko bazarenga ibihumbi 15.
Ni mu gihe, shene za televiziyo zigera kuri 80 arizo zizerekana iri rushanwa, bizatuma rirebwa n’abakunzi b’umukino w’amagare barenga miliyoni 330 bari mu bice bitandukanye by’Isi.
Uwavuga ko igare n’Abanyarwanda ari umwe ntabwo yaba ari kure y’ukuri kuko kuva kera na kare ni kimwe mu gikoresho kibabangukira cyane.
IGIHE yaguteguriye icyegeranyo kigufi kigaragaza uko igare ryari igikoresho gisanzwe ryasusurukije Abanyarwanda rikazamura ibendera ryabo i mahanga.
Shampiyona y’Isi iteganyijwe kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025.
Kurikira icyegeranyo cyose unyuze hano:





Ibitekerezo 0