Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ugushyingo 2018 hakinwe umunsi wa mbere w'irushanwa nyafurika ryateguwe n'impuzamashyirahamwe y'umukino wo gusihanwa ku magare muri Afurika, CAC, rikinwe ku nshuro ya mbere.
Amakipe y'ibihugu 12 yahuriye mu isiganwa ryazengurutse Umujyi wa Asmara, aho Team Rwanda yitabiriye mu cyiciro cy'abatarengeje imyaka 23.
Umunsi wa mbere w'isiganwa amakipe yasiganwe n'igihe, maze ikipe y'igihugu y'u Rwanda isoza ku mwanya wa kabiri inyuma y'ikipe y'igihugu ya Eritrea, biyihesha umudari wa feza.
Ikipe itozwa na Nathan Byukusenge yaserukanye abakinnyi bane; Mugisha Samuel, Mugisha Moïse, Didier Munyaneza na Eric Manizabayo.
Abanyarwanda bazongera gusiganwa kuri uyu wa Kane tariki 22 Ugushyingo 2018 aho buri mukinnyi azasiganwa n'igihe ku giti cye 'Individual Time Trial'.
Uko ibihugu byakurikiranye:
1. Eritrea
2. Rwanda
3. Ethiopia
Gahunda yose ya Africa Cup 2018
Ku wa 21 Ugushyingo: Bazasignwa n’igihe nk’ikipe
Ku wa 22 Ugushyingo: Bazasignwa n’igihe, umuntu ku giti cye
Ku wa 23 Ugushyingo: Hazasiganwa abagore
Ku wa 24 Ugushyingo: Hazasiganwa abagabo n’abataregeje imyaka 23
Ku wa 25 Ugushyingo: Bazasiganwa bazenguruka umujyi wa Asmara mu buryo bita ‘Circuit’.







Ibitekerezo 0