Inganda zitunganya ibikoresho bya Siporo zizwi nka Adidas, Nike, Puma, Errea n’izindi zikora imyenda y’amakipe y’imikino itandukanye ku Isi ariko umukino wo gusiganwa ku magare wo ugira ibikoreshwa bikorwa n’inganda zihariye nka Merida, Trek, Capo, Assos, Rapha, Marcello Bergamo n’izindi.

Imyenda y’abakinnyi b’uyu mukino ikorwa mu buryo bwihariye kuko iba ifashe cyane ku mubiri w’umukinnyi kugira ngo itamuremerera mu gihe asiganwa kuko ari umukino usaba ingufu nyinshi unakinwa amasaha menshi.

Kuko iba ifashe ku mubiri cyane hari ubwo bivugwa ko igaragaza imyanya ndangagitsina nkuko byavuzwe kuri Areruya Joseph na Tuyishimire Jacqueline begukana shampiyona y’u Rwanda tariki 23 Kamena 2018.

Mu kiganiro cyihariye IGIHE yagiranye na Areruya Joseph ukinira Delko Marseille Provence KTM yo mu Bufaransa uri ku mwanya wa mbere muri Afurika muri uyu mukino, yasobanuye byinshi biteye amatsiko ku buzima bwe bwite birimo n’imiterere y’iyi myambaro bambara iyo bari mu kazi.

Yagize ati “Imyenda yacu iba ikoze nk’isarubeti. Ariko hagati y’amaguru harimo ikintu kimeze nka ‘eponge’ kidufasha kwicara ku igare umwanya muremure. Ibaze hari ubwo twicara ku igare amasaha umunani. Wakwicara ku igare amasaha umunani unyonga wambaye akenda k’imbere gusa se?”

“Icyo kintu kimeze nka ‘caucho’ nicyo kibasha kudufasha. Hari igihe umuntu akubona cyabyimbye agakeka ko ari igitsina kinini ariko sibyo iyo iba ari imitekerereze ye.”

Muri iki kiganiro Areruya Joseph yakomeje amara amatsiko abantu ku bibazo bibaza ku bakinnyi b’amagare, ahamya ko batajya banywa isukari.

Ati “Ntabwo twemerewe kurya isukari n’umunyu. Dukoresha ibinyamafufu n’imboga kuko harimo umunyu n’isukari. Nk’imineke n’ibijumba nabyo bibamo isukari. Usibye umunyu n’isukari ibindi twemerewe kubirya ariko nabwo bitewe n’ibyo turi bukore mu myitozo uwo munsi.”

Uyu mukinnyi wemeza ko umukinnyi afata nk’icyitegererezo ari mugenzi we Valens Ndayisenga.

Areruya Joseph wemeza ko ari umufana w’umuhanzi Social Mula n’indirimbo zo mu njyana nyafurika ubu ni we mukinnyi w’umunyarwanda uhembwa menshi kurusha abandi banyarwanda bahuje umwuga.
Yakomeje abwira IGIHE ati “Ikintu nakuye mu mukino w’amagare ni inzu kandi ku kwezi nshobora kubika miliyoni 2 500 000 Frw ariko mpembwa ibihumbi 3500$.”

Nyuma yo kurangiza umwaka wa mbere w’amasezerano muri Delko Marseille Provence KTM, uyu mukinnyi w’imyaka 23 ari mu kiruhuko mu Rwanda. Umwaka utaha w’imikino Areruya Joseph azawutangira tariki 21 Mutarama 2019 aho azaba ahatanira kwisubiza La Tropicale Amissa Bongo yegukanye uyu mwaka

Imyenda aba bakinnyi bari bambaye ubwo begukanaga shampiyona y'u Rwanda ya 2018 yavugishije benshi
Imyenda aba bakinnyi bari bambaye ubwo begukanaga shampiyona y'u Rwanda ya 2018 yavugishije benshi
Imyenda y'abakinnyi b'umukino wo gusiganwa ku magare iba ibafashe cyane
Imyenda y'abakinnyi b'umukino wo gusiganwa ku magare iba ibafashe cyane
Iteka ryose umukinnyi usiganwa ku magare aba yambaye ingofero imurinda mu gihe cy'impanuka
Iteka ryose umukinnyi usiganwa ku magare aba yambaye ingofero imurinda mu gihe cy'impanuka
Imyenda y'abakinnyi b'amagare iba yanditseho izina ry'ikipe, Areruya aba yambaye Delko Marseille Provence KTM
Imyenda y'abakinnyi b'amagare iba yanditseho izina ry'ikipe, Areruya aba yambaye Delko Marseille Provence KTM
Imiterere y'inkweto banyonga bambaye
Imiterere y'inkweto banyonga bambaye
Ni we mukinnyi w'umunyarwanda uhembwa amafaranga menshi kurusha abandi basiganwa ku magare
Ni we mukinnyi w'umunyarwanda uhembwa amafaranga menshi kurusha abandi basiganwa ku magare
Nubwo Areruya Joseph ari mu kiruhuko ariko akora imyitozo
Nubwo Areruya Joseph ari mu kiruhuko ariko akora imyitozo
We na barumuna be babiri, Gahemba Bernabe na Hakizimana Seth bahaguruka i Kayonza bitoza bakajya i Kigali bagasubira yo ku igare
We na barumuna be babiri, Gahemba Bernabe na Hakizimana Seth bahaguruka i Kayonza bitoza bakajya i Kigali bagasubira yo ku igare

Amafoto: Ntare Julius