Ngendahimana usanzwe ari Umuyobozi w’Ishyirahamwe rihuza inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA), ni we rukumbi wiyamamarije kuyobora FERWACY, ariko akaba yaratanze kandidatire ye itujuje ibisabwa.
Ingingo ya kabiri y’amabwiriza y’amatora, ku bijyanye n’ibisabwa uwiyamamaza, ivuga ko utorwa “agomba kuba aturutse muri ikipe yemewe na FERWACY kandi yatanzwe n’iyo kipe”.
Kuri Ngendahimana si uko bimeze kuko ku rutonde rw'agateganyo rw'abakandida rwashyizwe ahagarara ku wa 8 Ukwakira, bigaragara ko nta kipe yamutanzeho umukandida.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Kamanda René uri muri Komisiyo y'Amatora ya FERWACY, yavuze ko nta kibazo kibirimo kuba yaratanze kandidatire ariko hagomba kubaho isuzuma mbere yo gusohora urutonde ntakuka rw’abemerewe kwiyamamaza.
Ati “Ruriya ni urutonde rw’agateganyo ariko mwabonye ko umuntu umwe ariwe wujuje ibyangombwa. Ni ukuvuga ngo muri iyi minsi yo kujurira no kuzuza ibisabwa agomba kubikora [Ngendahimana] atabikora akavanwaho bitarenze tariki ya 12 Ukwakira 2023.”
“Ni ukuvuga ngo itariki nigera ataratanga kiriya cyangombwa [ibaruwa y'ikipe yaturutsemo] ntabwo azagaragara ku rutonde rwa burundu. Icyo gihe tuzasubika amatora kuko umwanya wa perezida urakomeye. Inteko Rusange yaterana ikongera igatanga igihe nk’ibyumweru bibiri abantu bakongera bagatanga kandidatire.”
Amakuru avuga ko mu makipe 11 agize Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare nta n'imwe yemeye gutanga Ngendahimana nk'umukandida kuko adasanzwe azwi muri uyu mukino.
Ku wa 9 Ukwakira, FINE FM yatangaje ko Minisiteri ya Siporo yatumijeho inama iyihuza n’abayobozi b’amakipe yo mu muryango ya FERWACY.
Abandi biyamamaje barimo Bizimana Albert wavuye muri Muhazi Cycling Club na Mukabayizere Francine wavuye muri Les Amis Sportifs, bombi ku mwanya w'Umunyamabanga Mukuru.
Ku mwanya wa Visi Perezida wa Mbere hiyamamaje Ruyonza Arlette wavuye muri Nyabihu Cycling Team.
Muri aba bakandida bose uko ari bane, uwujuje ibisabwa byose ni Mukabayizere ariko abandi babura ibirimo icyemezo cy'uko umuntu atafunzwe amezi atandatu, gishobora gutangwa umunsi umwe mbere y'uko amatora atangira.
Amatora ya FERWACY ateganyijwe kuba ku wa 21 Ukwakira 2023 nyuma y’uko bane barimo Murenzi Abdallah wari Perezida bavuye mu nshingano.
Ku bijyanye n'umwanya w'Umubitsi, aho Ingabire Peace yeguye haramaze gusohoka imyanya itatu izatorerwa muri uku kwezi k'Ukwakira, Kamanda yavuze ko uzatorerwa nyuma, FERWACY ikaba ishobora kubigena mu nteko rusange.







Ibitekerezo 0