Uyu musore yatunguranye yegukana agace muri Rwanda Cycling cup nyuma y'umwaka yitwaye neza kuko yasoreje ku mwanya wa 10 muri Tour du Rwanda iherutse.
Ni inshuro ya mbere umukinnyi wa Fly Cycling club, ikipe ya Skol yegukanye isiganwa muri Rwanda Cycling cup.
Kuri uyu munsi, abasiganwa 28 mu bagabo bahagurutse i Rubengera saa tanu bagomba kugera mu Mujyi wa Karongi uri mu Murenge wa Bwishyura, bakazenguruka inshuro 20 ku ntera y’ibilometero 116.
Mu cyiciro cy’abagore bo batangiye saa tatu ari 15, bakina intera ya Rubengera-Karongi bazenguruka inshuro 15 ku ntera y’ibilometero 76.
Abakinnyi 31 batarengeje imyaka 18 basiganwe mu cyiciro cy'ingimbi, batangiye saa yine, nabo bahagurukiye i Rubengera bagera i Karongi mu mujyi bazenguruka inshuro 15 ku ntera ya kilometero 91.
Aka gace kabereye mu karere kamwe ku nshuro ya mbere kuva Rwanda Cycling cup yatangira mu 2015. Kasorejwe imbere y'icyicaro cya Cogebanque muri uyu Mujyi.
Mu bagabo, byageze ku kuzenguruka inshuro ya 12 abasore bakomeye Gasore Hategeka na Ruberwa Jean ba Nyabihu Cycling Club bari kumwe na Mugisha Moïse wa Fly Cycling Club. Bose bakoresheje imbaraga nyinshi bacomoka mu gikundi banyura no kuri Byukusenge Nathan.
Bamaze kurenga iki gikundi, bahise bayobora isiganwa mu nshuro umunani bari basigaje kuzenguruka.
Ku nshuro ya 17, Moïse Mugisha w'imyaka 20 yatunguranye asiga abandi ayobora inshuro eshatu za nyuma bimuhesha kwegukana Karongi Challenge ya 2018.
Igikundi cyiganjemo abakizamuka cyari kiyobowe na Didier Munyaneza wegukanye shampiyona y'u Rwanda, Eric Manizabayo bita Karadiyo wegukanye agace ka Rwanda Cycling Cup gaheruka na Patrick Byukusenge wegukanye Rwanda Cycling Cup 2017.
Aba binjiye mu Mujyi wa Karongi bahingukira ku ishami rya Cogebanque bakatira ku ngoro ndangamurage y'ibidukikije bamanuka basatira ibitaro bya Kibuye bongera gusubira kuri Cogebanque.
Iri siganwa ryakinwe amakipe akomeye adafite inkingi zayo za mwamba kuko Benediction Club y'i Rubavu itari iri kumwe na Nsengimana Jean Bosco, Hadi Janvier na Bonaventure kubera ikibazo cy'uburwayi.
Les Amis Sportifs y'i Rwamagana nayo yakinnye idafite Rene Ukiniwabo Jean Paul na Ephrem Tuyishimire wakoze impanuka muri Tour du Rwanda muri Kanama uyu mwaka, akaba atarakira.
Uko bakurikiranye mu bagabo
1.Mugisha Moise (Fly Cycling Cup): 3:17’57”
2. Gasore Hategeka (Nyabihu Cycling Club): 3:19’37”
3.Manizabayo Eric (Nyabihu Cycling Club): 3:21’34”
4.Hakizimana Seth (Les Amis Sportifs): 3:21'35"
5.Twizerimana Mathieu (Huye CCA): 3:21'37"
Mu bagore
1.Ingabire Diane (Benediction Club): 2:40’
2. Nzayisenga Valentine (Benediction Club): 2h41’
3.Mukundente Genevieve (Benediction Club): 2h:42’03”
4.Ingabire Beatha (Les Amis Sportifs): 2:42'03"
5.Ishimwe Diane (Muhazi Cycling Club): 2:42'09"
Mu batarengeje imyaka 18
1.Uhiriwe Byiza Renus: 2:48’03”
2.Nzafashwanayo: 2:48’05”
3.Habimana Jean Eric: 2:48’06”






























Amafoto: Ngabo Roben




Ibitekerezo 0