Ku wa Gatandatu tariki 2 Werurwe 2019 hakinwe agace kabanziriza aka nyuma ka Tour du Rwanda 2019, agace kahagurutse i Nyamata mu Bugesera gasorezwa imbere y’inyubako ya MIC mu Mujyi wa Kigali, ku ntera y’ibilometero 84.1.

Mu bilometero bya nyuma by’aka gace, Merhawi Kudus Ghebremedhin wari wambaye umwenda w’umuhondo yakoze impanuka agongana na moto.

Byavuzwe ko yabyukanye imbaraga nke, kandi yaguye uwo bari bahanganye ku rutonde rusange, Taaramae Rein ukinira Direct Energie areba, ahita yongera imbaraga ashaka gukuramo amasegonda 17 yamurushaga ngo abe ariwe wambara umwenda w’umuhondo.

Byatumye akora amakosa ahanirwa mu mukino wo gusiganwa ku magare. Yari yegeranye na Sirak Tesfom, umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Érythrée, amusaba gusunika igare rye n’amaboko birangira komiseri w’iri siganwa amubonye.

Nyuma y’iryo kosa yongeye gukora ibitemewe n’amategeko ubwo bazamukaga umuhanda uva ku Kinamba ujya mu Mujyi urenze kuri Yamaha, abandi banyuze muri Kaburimbo ariko Kudus we anyura mu muhanda w’abanyamaguru bituma atunguka imbere y’igikundi bari kumwe, bifatwa nko kunyura iy’ubusamo.

Nyuma y’isiganwa Bayingana Aimable uyobora Ferwacy, urwego rutegura Tour du Rwanda, yabajijwe ku makosa ya Kudus, asubiza ko bizakurikiranwa na UCI.

Yagize ati ‘‘Twabikurikiranye dusanga ibyo yakoze byari kumuhanisha bikanamwambura umwanya yari ariho iyo aza kubikoresha bikagira icyo bimwongerera. Ariko yarabikoze aguma mu gikundi yari arimo. Gusa wenda hari icyo UCI izabikoraho njye ntabwo nabitindaho.’’

Uwari uhagarariye UCI muri Tour du Rwanda, akaba n’umuyobozi w’akanama nkemurampaka karyo, Umutaliyani Antonio Pagliara yahise afata umwanzuro.

Mu itangazo ryagenewe abanyamakuru, Merhawi Kudus yaciwe amafaranga y’Amasuwisi 500, asaga ibihumbi 447 Frw ku cyaha cyo gusunikwa na mugenzi we n’amande y’Amasuwisi 50, arenga ibihumbi 47 by’amafaranga y’u Rwanda ku ikosa ryo kunyura iy’ibusamo.

Amande Merhawi Kudus yaciwe ntabwo yamubujije kwegukana umwenda w'umuhondo
Amande Merhawi Kudus yaciwe ntabwo yamubujije kwegukana umwenda w'umuhondo