Nicyo gikorwa cy’imikino cyonyine kigera mu Ntara zose z’u Rwanda, kandi gikurikiranwa n’abanyarwanda benshi badasabwe ikiguzi na gito.
IGIHE yegeranyije ibintu 10 umukunzi w’umukino wo gusiganwa ku magare yamenya ku isiganwa ry’uyu mwaka rizitabirwa n’amakipe menshi kandi akomeye kurusha amasiganwa 10 yaribanjirije.
Nta munyarwanda uri mu bakinnyi 10 bahabwa amahirwe
Impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare iha amanota abakinnyi b’uyu mukino kuri buri masiganwa mpuzamahanga bakinnye, bikabatondeka ku rutonde rw’isi.
Mu bakinnyi 84 bazitabira Tour du Rwanda 2019, nta munyarwanda uri mu bakinnyi 10 ba mbere mu bafite amanota menshi ku rutonde rwa UCI rw’abahagaze neza kurusha abandi.
Umunya- Estonia Rein Taaramäe ukinira Direct Energie ufite amanota 313 niwe uhabwa amahirwe yo kwegukana Tour du Rwanda, hagendewe ku manota atangwa na UCI. Akurikiwe n’Umunya-Colombia, Hernán Ricardo Aguirre Calpa ukinira Interpro Cycling Academy ufite amanota 269.
Umunyarwanda uza hafi ni Didier Munyaneza uri ku mwanya wa 13 ufite amanota 84, Areruya Joseph ari ku mwanya wa 15 n’amanota 59 naho Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda ishize, ari ku mwanya wa 19 mu bahabwa amahirwe kuko afite amanota 46 ku rutonde rwa UCI.
Ihangana rikomeye rya bane begukanye Tour du Rwanda ziheruka
Mu mateka ya Tour du Rwanda, iri ni isiganwa rya mbere rigiye guhuriramo abakinnyi bane bashoboye kuryegukana; Valens Ndayisenga, Mugisha Samuel, Jean Bosco Nsengimana na Areruya Joseph.
Nubwo bose ari abanyarwanda, bazaba bakinira amakipe atandukanye ari nacyo kizavamo uguhangana gukomeye cyane.
Nsengimana Jean Bosco niwe urusha abandi ubunararibonye bwa Tour du Rwanda
Umukinnyi uzakina Tour du Rwanda y’uyu mwaka afite ubunararibonye bw’iri siganwa kurusha abandi ni Nsengimana Jean Bosco umaze gukina Tour du Rwanda inshuro zirindwi.
Akurikiwe na Byukusenge Patrick bakinana muri Benediction Excel Energy Club, umaze kuyikina inshuro esheshatu naho Umunya-Ethiopia Buru Temesgen amaze kwitabira iri siganwa inshuro eshanu.
Ubwenegihugu bw’u Bufaransa bwiganje mu bazahatana
Igihugu cy’u Bufaransa nicyo kizaba gifite abakinnyi benshi muri Tour du Rwanda 2019, abakinnyi 13 bazaseruka mu makipe atandukanye nka; Direct Energie, Delko Marseille Provence, n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa y’abatarengeje imyaka 23.
U Rwanda nirwo rukurikira u Bufaransa mu kugira abakinnyi benshi, kuko ruzaba rufite 12 bazakinira amakipe abiri yo mu Rwanda; 10 bazakinira Team Rwanda na Benediction Excel Energy Club, umwe uzakinira Dimension Data n’undi uzakinira Delko Marseille Provence.
Ibihugu bya Ethiopia, Afurika y’Epfo na Érythrée muri Tour du Rwanda 2019 bizaba bifite abakinnyi batandatu buri kimwe, bakina mu makipe atandukanye.
Ni inshuro ya mbere umukinnyi wavutse nyuma y’umwaka wa 2000
Biniyam Ghirmay w’ikipe y’igihugu ya Érythrée, niwe mukinnyi muto kurusha abandi uzitabira Tour du Rwanda y’uyu mwaka, akaba umukinnyi rukumbi wavutse nyuma ya 2000. Afite imyaka 18 n’iminsi 328.
Umukinnyi mukuru kurusha abandi ni Yohann Gène, Umufaransa ukinira Direct Energie ufite imyaka 37 n’iminsi 244.
Umunyarwanda muto kurusha abandi Munyaneza Didier wa Benediction Excel Energy ufite imyaka 19 n’iminsi 85, naho ukuze kurusha abandi ni Bonaventure Uwizeyimana ufite imyaka 27 n’iminsi 50.
43% y’abazakina Tour du Rwanda bayitabiriye ku nshuro ya mbere
Mu bakinnyi 86 bazakina Tour du Rwanda uyu mwaka, harimo 37 bazaba bayikinnye ku nshuro ya mbere barimo n’abahabwa amahirwe yo kuyegukana nka; Umunya-Colombia Rodrigo Contreras Pinzón wa Astana Pro Team, Rein Taaramäe wa Team Direct Energie Pro Cycling ukomoka muri Estonia n’Umunya-Maroc Chokri El Mehdi wa Dimension Data for Qhubeka.
Ibihangange bisanzwe bikina Tour de France byateraniye i Kigali
Tour du Rwanda y’uyu mwaka izitabirwa n’abakinnyi 11 bavuye mu makipe atandukanye basanzwe bitabira amasiganwa atatu akomeye kurusha andi ku isi; Giro d'Italia, Tour de France na Vuelta a España.
Umukinnyi umaze kwitabira aya masiganwa atatu bita ‘Grand Tour’ inshuro nyinshi ni; Umunya- Estonia Rein Taaramäe ukinira Direct Energie umaze kwitabira aya masiganwa inshuro 12 zirimo zirindwi za Tour de France, akurikiwe na Yohann Gène, Umufaransa ukinira Direct Energie umaze kuyitabira inshuro 11 harimo zirindwi za Tour de France.
Umunya-Afurika uza hafi ku rutonde rw’ibihangange bigiye guhurira i Kigali ni Merhawi Kudus Ghebremedhin w’umunya- Érythrée umaze gukina Grand Tour inshuro esheshatu, harimo Tour du France imwe mu 2015.
Umunya- Estonia Rein Taaramäe w’igihangange we aje mu Rwanda yaranashoboye kwegukana uduce tubiri muri aya masiganwa akomeye, kamwe muri Giro d'Italia, indi muri Vuelta a España.
Uzegukana Tour du Rwanda 2019 azahembwa asaga Miliyoni 3.5 z’amanyarwanda
Ibihembo by’abazitwara neza muri Tour du Rwanda 2019 byakubwe hafi gatatu ugereranyije n’isiganwa ry’umwaka ushize.
Ubusanzwe uwegukana Tour du Rwanda yahembwaga amadolari 1200 ahwanye na 1 071 600 Frw, mu gihe uwatwaye agace kamwe yahabwaga amadolari 600, angana n’ibihumbi 589 800 Frw.
Isiganwa ry’uyu mwaka ryo hazahembwa abakinnyi 20 bazajya baza imbere, aho uwegukanye agace azajya ahabwa amadolari 1400, ahwanye na Miliyoni 1 376 200 Frw, naho uzegukana isiganwa muri rusange azahabwa amadolari 4 000 $ angana na Miliyoni 3 572 000 Frw.
Intera ndende kurusha izindi mu mateka ya Tour du Rwanda
Uyu mwaka abasiganwa bazahangana mu gace gafite intera ndende kurusha izindi mu mateka ya Tour du Rwanda, agace ka Gatatu, abasiganwa bazahaguruka i Huye berekeza Rubavu kareshya n’ibirometero 213,1.
Urugamba ku mateka y’abegukanye agace inshuro nyinshi
Mu isiganwa ry’uyu mwaka hazahuriramo abakinnyi bahanganye mu mateka yo kwegukana uduce twinshi kurusha abandi muri Tour du Rwanda igiye gukinwa ku nshuro ya 11.
Umukinnyi wa Team Rwanda, Valens Ndayisenga umaze kwegukana agace inshuro eshanu mu masiganwa atandatu niwe uyoboye abandi. Aya mateka yihariye azayahanganira na Jean Bosco Nsengimana uzakinira Benediction Excel Energy Club na Mekseb Debesay uzaseruka mu mwenda w’ikipe y’igihugu ya Érythrée, bombi bamaze gutsinda agace inshuro enye.









Ibitekerezo 0