Habimana Jean Eric na Mwamikazi Djazila batwaye Shampiyona y’Igihugu y’Amagare ikinirwa mu misozi "National Championships MTB XCO" yabereye kuri Fazenda Sengha mu Mujyi wa Kigali.
Ku Cyumweru, tariki ya 23 Mata 2023, ni bwo iyi shampiyona yakinwe aho yitabiriwe n’ibyiciro bitandukanye birimo icy’abato n’abakuru mu bari n'abategarugori ndetse na basaza babo.
Nubwo ikirere kitari cyaramutse neza kubera akavura kaguye mu nzira banyuramo, ntibyabujije Shyaka Janvier kuyobora isiganwa ndetse no gusoza ari we uri imbere muri iki cyiciro.
Uyu musore w’imyaka 18 yakoresheje iminota 54 n’amasegonda 22, akurikirwa na Nshutiraguma Kevin yarushije amasegonda 33, naho Ntirenganya Moses aza ku mwanya wa gatatu yasizwe cyane kuko yakoresheje isaha imwe, iminota ine n’amasegonda 20.
Aba bose bakiniraga hamwe n'abari n'abategarugori barimo abakobwa batatu gusa. Nubwo basaga n'abagendana mu isiganwa, ariko Mwamikazi Djazila yabavuyemo abatanga kugera ku murongo basorejeho.
Mwamikazi yakoresheje isaha imwe, iminota itanu n’amasegonda atanu, Ntakirutimana Martha aba uwa kabiri arushijwe isegonda rimwe, mu gihe Irakoze Neza Violette yabaye uwa gatatu arushijwe umunota n’umukinnyi wa kabiri.
Nyuma y'iki cyiciro ahagana saa Tanu ni bwo abatarengeje imyaka 23 ndetse n'abakuze mu bagabo bahagurukiye rimwe, bajyana n'abakinaga byo kwishimisha.
Aba bakoze ibilometero 32, byanganaga no kuzenguruka inshuro umunani muri Meraeza. Habimana Jean Eric ukinira Java-Inovotec yayoboye isiganwa ndetse anarisoza arusha iminota irindwi Muhoza Eric wabaye uwa kabiri.
Nzamuye Theogéne wari uhanganye n’aba basore bamenyereye amasiganwa yo mu misozi, yagaragaje guhatana cyane, aguma mu mugongo wa Muhoza Eric nubwo atigeze abasha kumunyuraho. Aba bakinnyi kandi ni bo bitwaye neza no mu cyiciro cy'abatarengeje imyaka 23.
Mu bakinnyi batabigize umwuga, Simon Hupperetz yanikiye bagenzi be asoreza ku mwanya wa mbere akoresheje isaha imwe, iminota 32 n’amasegonda 10, arusha iminota 13 Mark Schut wabaye uwa kabiri mu gihe Nathan Byukusenge yasoje ku mwanya wa gatatu.
Nyuma ya Shampiyona y’Igihugu y’Amagare yo mu misozi, Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare mu Rwanda, FERWACY, riri gutegura isiganwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 abari abakinnyi b'amagare ndetse n'aba-sportifs muri rusange bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma y'abakina by'umwuga, abatarabigize umwuga na bo batangiye isiganwaAhagana saa Tanu ni bwo abatarengeje imyaka 23 n'abari hejuru yayo bahagurutse Fazenda SenghaUmukunzi w'igare ryo mu misozi, Rafiki Jean De Dieu, na we yitabiriye isiganwaTuyizere Hashim na Ntirenganya Moses ntiborohewe n'imisoziTuyizere Hashim na Ntirenganya Moses bagendanye isiganwa ryoseSimon Hupperetz ni umukinnyi w'umuhanga mu igare nubwo yahatanye mu batarabigize umwugaNathan Byukusenge wakanyujijeho mu gusiganwa ku magare yitabiriye National Championships MTB 2023Nathan Byukusenge yasoje ku mwanya wa gatatu mu bakinnyi bitwaye neza batarabigize umwugaMwamikazi Djazila na mugenzi we Ntakirutimana Martha bari kugerageza gusoza ibilometero 16 bakozeMunyaneza Didier yabaye uwa kane muri National Championships MTB 2023Muhoza Eric yagerageje gusatira Habimana Jean Eric ariko ntiyamushyikiraMuhoza Eric na Rukundo Olivier ubwo bazamukaga mu Ishyamba rya MeranezaJörn Fischer ari mu banyamahanga bitabiriye iri siganwaHabimana Jean Eric yari yanikiye bagenzi beHabimana Jean Eric yasoje isiganwa yiswe Umwami w'ImisoziBuri wese wifuzaga gukina iri rushanwa yahawe amahirweBanzi Bukhari yageze ahaterera abanza kuva ku igareAbakinnyi batabigize umwuga bari biganjemo abanyamahangaAbakinnyi bagisohoka Fazenda Sengha bazamukaga umuhanda muremure mbere yo kwinjira mu ishyambaPatricija Kalvaityte wasiganwaga mu batarabigize umwuga, yanyuzagamo akanywa ku maziRomandas Kalvaitis na we ari mu bitabiriye isiganwaHabimana Jean Eric yabaye uwa mbere mu isiganwa ryo mu misozi ryakiniwe ku ntera y'ibilometero 32Nzamuye Théogène yasoreje ku mwanya wa gatatuNtirenganya Moses ari mu bakinnyi bitwaye neza mu bakiri batoNiringiyimana Ramadhan ubwo yageraga ahasorezwa isiganwaNathan Byukusenge yasoje ku mwanya wa gatatu mu bakinnyi bitwaye neza batarabigize umwugaMwamikazi Djazila yishimiye bikomeye umwanya wa mbere yasorejehoMuhoza Eric yasoreje isiganwa ku mwanya wa kabiriKamikazi Djazila ubwo yageraga aho irushanwa ryasorejeIrakoze Neza Violette yabaye uwa gatatu mu bari n'abategarugoriSimon Hupperetz ni we mukinnyi witwaye neza mu bakinnye bishimishaSimon Hupperetz yagereye ku murongo rimwe n'abakina kinyamwugaHabimana Jean Eric, Muhoza Eric na Nzamuye Théogène wa gatatu ni bo babaye abakinnyi beza muri Shampiyona y'Igihugu yo gusiganwa ku Magare mu misoziAbakinnyi bitwaye neza mu bari n'abategarugori bahawe imidaliAbakinnyi bitwaye neza mu cyiciro cy'abakuze bahembweUmuyobozi wa Fazenda Sengha, Barbara de Kerchove, ni we wahembye abari n'abategarugori bitwaye neza
Ibitekerezo 0