Ayo masezerano agamije guteza imbere umukino w’amagare mu Rwanda no gushimangira umubano hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi binyuze muri siporo y’amagare.
Aya masezerano y’imyaka ine yasinzwe na Bayingana, Aimable, Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda na Tom Van Damme Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu mu Bubiligi, akaba ari mu rwego rw’umubano hagati y’Impuzamashyiramwe y’umukino w’amagare muri Afurika ndetse n’Impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare mu Burayi.
Bayingana Aimable yatangaje ko aya masezerano azagirira akamaro u Rwanda haba ku bunararibonye bw'abakinnyi ndetse no kuzamura urwego rw'uyu mukino mu Rwanda.
Yagize ati “Azadufasha kumenyereza abakinnyi amarushanwa no mu bihugu bibamo imiyaga ndetse n’ubundi bwoko bwa siporo y’amagare."
Zimwe mu ntego z’aya masezerano harimo ko Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Bubiligi rizajya ritera inkunga y’ibikoresho Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda.
Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Bubiligi kandi rizajya ryakira rinacumbikire ikipe y’u Rwanda izajya yitabira amarushanwa atandukanye azajya abera mu Bubiligi.
Harimo kandi guhabwa amahugurwa n’amasomo mu mukino w’amagare wo mu bwoko bwa BMX ndetse n’umukino w’amagare ukinirwa mu nzu (track cyangwa piste).
Harimo kandi n’amahugurwa y’abakomiseri ndetse n’abandi bakora imirimo itandukanye mu mukino w’amagare.
Igihe kandi ikipe y’u Bubiligi izaba yitabiriye Tour du Rwanda, Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda rizajya riyakirira mu kigo kiri i Musanze (Africa Rising Cycling Center ) mu gihe kingana n’icyumweru mbere y’uko Tour du Rwanda itangira.
U Rwanda kandi ruzajya rwakira runafashe abakinnyi b’umukino w’amagare bo mu Bubiligi kwitoreza ku butumburuke bwo hejuru.





Ibitekerezo 0