Kuri iki Cyumweru nibwo hatangiye isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda ‘Tour du Rwanda 2019’. Abasiganwa 83 bavuye mu makipe 17 bahagurutse kuri Stade Amahoro berekeza mu karere ka Rwamagana aho bakatiye bagasubira i Kigali bagasoreza Kicukiro Centre, ku ntera ya kilometero 111.8.

Bahagurukiye kuri stade ariko ibihe bitangira kubarwa bageze ku ihuriro ry’imihanda, ijya i Masoro n’ukomeza ugana ku Murindi.

I Kabuga abafana bari bategereje isiganwa ari benshi. Abakinnyi bahageze hari batatu bacomotse mu gikundi; Bonaventure Uwizeyimana ukinira Benediction Excel Energy Club, Umufaransa Hudry Florian ukinira Interpro Cycling Academy yo mu Buyapani na Rohan Du Plooy wa ProTouch yo muri Afurika y’epfo.

Barenze i Nyagasambu umukinnyi w’imyaka 20 gusa, Mugisha Moise, na we yavuye mu gikundi ashaka gusatira abari imbere.

Bahingutse mu Kabuga ka Musha abarya isyataburenge ari nako bashyiramo intera nini hagati y’abo n’igikundi kuko bazamutse umusozi wa Ntunga, umusozi rukumbi wari muri iyi ntera, basiga igikundi iminota 5'35".

Baminutse uwo musozi watangirwagaho amanota y’ahaterera Rohan Du Plooy wa ProTouch ariwe uri imbere, anegukana aya manota.

Binjiye mu Mujyi wa Rwamagana bari imbere ariko ikipe ya Astana Pro Team ifite ibihangange Kudus Merhawi na Contreras Rodrigo ikoresha imbaraga nyinshi, bazenguruka Rwamagana batangiye kugabanya intera basigwaga n’abari imbere.

Uko iminota yicumaga niko umuvuduko w’isiganwa wiyongeraga ku buryo bageze ku musozi wa Ntunga basubira i Kigali, ku muvuduko w’ibilometero 41 ku isaha.

Abasiganwa banyuze ku umusozi wa Ntunga ku nshuro ya kabiri amanota yo mu guterera yongera kwegukanwa na Rohan Du Plooy ukomoka muri Afurika y’epfo, byemezwa bidasubirwaho ko ariwe uza kwambikwa umwenda wa Cogebanque uranga umukinnyi urusha abandi guterera ahazamuka.

Umuvuduko w’igikundi wakomeje kwiyongera uko basatiraga Kigali. Binjiriye i Kabuga bakomeza i Nyandungu no mu Giporoso, banyura umuhanda ujya Sonatubes bakomeza Rwandex bazamukira ‘Zion Temple’ kwa Gitwaza bagana imbere y’ishuri rikuru rya IPRC Kigali, ku Kicukiro.

Hakoreshejwe uburyo bwo kuzenguruka mu mukino w’Amagare bita ‘circuit’, abasiganwa bamanuka mu muhanda ujya Sonatubes uva Kicukiro Centre, basubira mu nzira ya Rwandex no kwa Gitwaza. Mu gihe bazamukaga mu Gatenga Mugisha Moise wa Team Rwanda niwe wari imbere ariko imbaraga ziramushirana.

Igikundi cyamuturutse inyuma cyihuta kirimo abakinnyi bakomeye bo mu makipe nka Érythrée, Astana Pro Team, Israel Cycling Academy na Delko–Marseille Provence.

Bakata ikorosi riva mu Gatenga rigana Kicukiro Centre muri metero nke uvuye aho bagombaga gusorezaga, Edwin Alcibiades Ávila Vanegas ukomoka muri Colombia wari mu b'imbere yikubise hasi, bitanga umwanya ku bari bamukurikiye.

Agace kasorejwe muri ‘Sprint’ aho abasiganwa baba batanguranwa, kegukanwa na Fedeli Alessandro wa Delko Marseille Provence akoresheje 2:41'34", anganya ibihe na Debesay Yakob ukinira ikipe y’igihugu ya Érythrée wabaye uwa kabiri.

Nyuma yo kwegukana aka gace, Fedeli Alessandro yabwiye abanyamakuru ko yishimye ariko ngo byose abikesha Areruya Joseph.

Ati “Ndishimye. Aka gace nta kidasanzwe kuko dufite umuvandimwe uzi hano, Joseph Areruya, umukinnyi ukomeye. Kuri njye navuga ko nishimye. Twaje hano dushaka kwitwara neza gusa kugumana umwenda w’umuhondo kuri njye navuga ko atari byo. Ubikwiye ni Joseph (Areruya). Ariteguye kundusha. Kuri njye nishimiye ibi kuko ni n’isiganwa rya mbere mpuzamahanga nitabiriye.”

Areruya we ntiyifuje kugira icyo avuga ku ntego yahawe n’abatoza b’ikipe ye kuko yemeje ko yifuza gushyigikira mugenzi we wambaye umwenda w’umuhondo.

Uko abakinnyi bakurikiranye

1. Fedeli Alessandro (Delko Marseille Provence): 2:41'34"
2. Debesay Yakob (Erythree): 2:41'34"
3. Przemysaw Kasperkiewicz (Delko Marseille Provence): 2:41'34"
4. Areruya Joseph (Delko Marseille Provence): 2:41'36"
5. Salim Kipkemboi (Kenya): 2:41'36'

Amafoto: Ntare Julius