Rwamagana na Kayonza ni tumwe mu turere tubyara abakinnyi b’umukino wo gusiganwa ku magare benshi barimo n’abahesheje ishema u Rwanda mu masiganwa mpuzamahanga.

Barimo nka Adrien Niyonshuti ukina nk’uwabigize umwuga muri Sampada Cycling Team yo muri Afurika y’Epfo, Areruya Joseph ukina muri Delko–Marseille Provence KTM yo mu Bufaransa na Valens Ndayisenga na Jean Claude Uwizeye bakinira POC Cote de Lumière yo mu Bufaransa.

Nubwo hazamukiye abakinnyi benshi bakomeye ariko ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana yabazamuye imaze imyaka ibiri ititwara neza mu marushanwa y’imbere mu gihugu kubera kubura ababasimbura.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Ukuboza 2018 iyi kipe n’umufatanyabikorwa wayo, Banki ya Cogebanque bateguye irushanwa ryo gushaka impano nshya z’abakinnyi bavuka mu turere twa Rwamagana na Kayonza.

Iri rushanwa ryahuje abantu bari hagati y’imyaka 15-25 y’amavuko mu bagabo no mu bagore aho abasiganwa bahagurutse ku biro by’ishami bya Cogebanque mu Karere ka Rwamagana banyura mu mihanda yo mu mirenge ya Munyaga basoreza ku biro bya Polisi i Rwamagana.

Mu cyiciro cy’abagabo isiganwa ryegukanywe na Habimana Eric wo mu Karere ka Kayonza wakoresheje 1:35’51” mu cyiciro cy’abagore ryegukanywa na Bigenimana Clarisse wakoresheje 1: 44’35” naho mu cyiciro cy’ingimbi hatsinda Nsengiyumva Steve wakoresheje 1:32’ 32”.