Ubwo kuri uyu wa kabiri abasiganwa bavaga I Kigali berekeza Huye, Emile Bintunimana abifashijwemo na mugenzi we Abraham Ruhumiriza yegukanye umwanya wa mbere akoresheje amasaha 3 iminota 2 n’amasegonda 18.
Ku mwanya wa kabiri haje umufaransa Liponne Julien ukinira Haute Savoie, naho Ruhumuriza Abraham wafashije Bintunimana mu gusiganwa basoza(Sprint) aza ku mwanya wa 3 akoresheje nawe amasaha 3, iminota 2 n’amasegonda 18.
Batanu ba mbere kuri uyu munsi
1. Bintunimana Emile, Team Muhabura(3h02’18’’)
2. Liponne Julien, Team Haute Savoie/Rhone-Alpes(3h02’18’’)
3. Abraham RUHUMURIZA, Team Akagera (3h02’18’’)
4. Haleluya Joseph, Team Akagera (3h02’42’’)
5. Gasore Hategeka (3h02’42’’)
Nsengimana Jean Bosco ufite umwenda w’umuhondo yaje mu itsinda rimwe na Valens Ndayisenga ndetse na Mekseb Debsey aho Bintunimana Emile n’istinda bazanye yabasize amasegonda 24. Kuri we ni ibyishimo bikomeye kuba Bintunimana na Ruhumuriza babashimishije kuba begukanye agace ka Kigali- Huye kuko byabafashije gucungira hafi abo bahanganye.
Yagize ati ” kuri twe ni ibyishimo kuba Emile na Ruhumuriza baje imbere. Twakomeje gucungana na Mekseb ndetse na Eritrea muri rusange. Twabasabye ko bajya imbere bakagerageza kwihuta kandi bakagerayo mbere. Bidufashije gukomeza umwenda w’umuhondo kandi badufashije gushyira igitutu kubo duhanganye.”
Mu bindi bihembo, Kangagi Suleiman niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi uzi kuzamuka nyuma yo kuyobora irushanwa kuva Kigali kugera mu Ruhango.
Muri rusange ku munsi wa Gatatu w’irushanwa aho abasiganwa bamaze kwiruka kilometero 243,7 umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco niwe uza ku mwanya wa mbere, aho amaze gukoresha amasaha atanu iminota 56 n’amasegonda 48,bikanamuhesha kugumana umwenda w’umuhondo aho akurikiwe na Emile BINTUNIMANA wahise aza ku mwanya wa Kabiri amurusha amasegonda abiri gusa.Valens NDAYISENGA aza ku mwanya wa Gatatu aho arushwa nuwa mbere amasengonda arindwi mu gihe Liponne Julien byatumye aza ku mwanya wa Kane aho arushwa na Nsengimana amasegonda 11.
Uko barushanwa muri rusange
1. Nsengimana Jean Bosco Team Rwanda Karisimbi (05h56’48’’)
2. Bintunimana Emile Team Rwanda Muhabura (05h56’50’’)
3. Ndayisenga Valens Team Rwanda Karisimbi (05h56’55’’)
4. Liponne Julien Haute Savoie /Rhones-Alpes (05h56’59’’)
5. Biziyaremye Joseph Team Rwanda Akagera (05h57’00’’)
6. Mekseb Debesay Bike Aid (05h57’00’’)
Uko Abanyarwanda bakurikiranye
1. Nsengimana Jean Bosco Team Rwanda Karisimbi (05h56’48’’)
2. Bintunimana Emile Team Rwanda Muhabura (05h56’50’’)
3. Ndayisenga Valens Team Rwanda Karisimbi (05h56’55’’)
5. Biziyaremye Joseph Team Rwanda Akagera (05h57’00’’)
9. Hadi Janvier Team Rwanda Karisimbi(05h57’02’’)
10. Aleruya Joseph Team Rwanda Akagera (05h57’02’’)
11. Hakuzimana Camera Team Rwanda Muhabura (05h57’04’’)
16. Karegeya Jeremie Team Rwanda AKagera(05h57’09’’)
20. Hategeka Gasore Team Rwanda Muhabura (05h57’13’’)
22. Uwizeyimana Bonaventure Team Rwanda Karisimbi (05h57’14’’)
29. Byukusenge Nathan Team Rwanda Muhabura (05h57’19’’)
36. Uwizeye Jean Claude Team Rwanda Akagera (05h57’44’’)
38. Byukusenge Patrick Team Rwanda Karisimbi (05h57’50’’)
54. Ruhumuriza Abraham Team Rwanda Akagera (06h08’28’’)
51. Tuyishimire Euphrem Team Rwanda Muhabura (06h21’05’’)
Tuyishime Ephrem yakoze impanuka mu gace ka Kigali Huye.
Ku munsi w’ejo biteganyijwe ko abasiganwa bazahaguruka Kigali berekeza Musanze ku rugendo rwa Kilometero 102,7.
























Ibitekerezo 0