U Rwanda nicyo gihugu rukumbi gifite ikigo gifite ibikoresho bihagije n’abakozi b’inzobere barimo abatoza, abakanishi n’abaganga bize ibyo kwita ku bakinnyi basiganwa ku magare.
Muri Africa Rising Cycling Center (ARCC) muri uku kwezi hateraniye abakinnyi 11 baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Nigeria na Burkina Faso baje kwitozanya na Team Rwanda yitegura amasiganwa ane akomeye.
Ayo arimo La Tropicale Amissa Bongo, Tour de l’Espoir, Tour du Rwanda na Shampiyona ya Afurika; amasiganwa yose ari mu mezi atatu ya mbere ya 2019.
Muri aba bakinnyi baje kurahura ubumenyi bw’umukino w’amagare mu Rwanda barimo umunya- Burkina Faso, Mathias Sorgho watunguranye yegukana isiganwa rikomeye muri Afurika, Tour du Faso mu 2018.
Mu gihe iki kigo kiri mu Karere ka Musanze gikomeje gutera imbere, Minisitiri ufite imikino mu nshingano ze Espérance Nyirasafari yemeje ko mu minsi ya vuba kigomba kuvugururwa kikongererwa ubushobozi.
Nyirasafari ati “Iki kigo kiri mu bituma uyu mukino uhesha u Rwanda ishema. Niho abakinnyi bafatira amasomo y’umukino bakanahatorezwa iby’imyitwarire yo hanze y’umukino.”
“Ikigo kimeze neza ariko haje abandi bakinnyi bavuye hanze y’u Rwanda. Bityo turifuza kukigeza ku rundi rwego. Dufite gahunda yo kucyagura kuko nubwo ari cyiza ubu ariko tugiye kucyagura kuko tubona ko usibye n’abanyarwanda, hari n’abandi bakomeje gusaba kuza kuhitoreza.”
Uyu muyobozi ntabwo yatangaje igihe uyu mushinga wo kuvugurura iki kigo uzatangirira kuko ukiri mu nyigo.
Abakinnyi bava mu mahanga baje kwitoreza muri iki kigo bakurikiye ibikoresho byiza n’abatoza bacyo bayobowe n’Umunya-Amerika, Sterling Magnell, baza babanje kwishyurirwa n’ibihugu byabo amafaranga y’ibizabatunga n’ikiguzi cy’imyitozo bahabwa.
Iki kigo cyashinzwe mu 2014 na Ferwacy ifatanyije n’uwatozaga Team Rwanda, Jonathan Boyer. Gitorezwamo abakinnyi biganjemo ababa bavuye mu mwuga w’ubunyonzi (gutwara abantu ku igare).
Bahabwa ubumenyi n’amayeri y’umukino wabo, uburere mboneragihugu n’amasomo y’ururimi rw’Icyongereza.

















Ibitekerezo 0