Ibi ni byo biri gutuma hakomeza intambara y’amagambo haba kuri YouTube mu biganiro bitangwa n’abantu batandukanye ndetse na ‘spaces’ zo kuri X zikomeje gutegurwa ubutitsa nubwo hari n’ibindi byabaye bigaca igikuba.
Yongwe yatawe muri yombi
Tariki ya 2 Ukwakira 2023, ni bwo hamenyekanye inkuru y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Pasiteri Harerimana Joseph uzwi ku izina rya Apôtre Yongwe.
Uyu mugabo yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Amafoto ye yahise atangira guhererekanywa bibaza uburyo umuvugabutumwa ajya mu buriganya.
Imyambarire ya Alyn Sano yavugishije benshi
Mu cyumweru gishize Alyn Sano ni umwe mu bantu bagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amafoto ye yafashwe ubwo yari mu bitaramo bibanziriza ibya MTN Iwacu Muzika Festival byo gususurutsa abakunzi b’iyi sosiyete i Kirehe.
Uyu muhanzikazi yari yambaye ikabutura yambariyemo ‘bodysuite’ ku buryo hari igice gito cyo ku kibuno cyagaragaraga. Ibi byatumye abantu batangira guhererekanya amafoto ye bagaruka ku myambarire ye.
Isomana ry’umuhanzi Babo na nyina
Mu cyumweru gishize kandi ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe ifoto y’umuhanzi Babo ari ku rubyiniro yasomanye umunwa ku munwa na nyina, ibi byabaye ubwo yahabwaga umwanya mu gitaramo cya The Ben i Burundi.
Hirya no hino iyi foto yavugishije benshi bagaragaza ko batangariwe no kubona umwana na nyina basomana umunwa ku wundi.
Amafoto ya Shazz yarabiciye
Guhera ku wa Gatatu w’icyumweru gishize ni bwo hakwirakwijwe amafoto ya Akayesu Shalon wamamaye mu myidagaduro nka Shazz, abayashyize hanze bagereranyaga amafoto ya kera n’ubu bagaragaza ko yataye ibilo byinshi.
Uyu mukobwa usigaye aba muri Nigeria benshi bibazaga uko byamugendekeye akaba yarataye ibilo byinshi.
Ifoto y’Umusifuzi Nsabimana Célestin yarabiciye
Indi foto yazengurutse imbuga nkoranyambaga ni iy’umusifuzi Nsabimana Célestin wari uherekejwe n’abapolisi ubwo yari asoje umukino Marines FC yanganyijemo na Rayon Sports ibitego 2-2 ku wa Gatandatu.
Ni umukino waranzwe n’imvururu nyinshi zatewe no kutishimira ibyemezo uyu musifuzi yafataga ndetse wanabonetsemo amakarita abiri y’umutuku ku ruhande rwa Rayon Sports, harimo iyahawe Umunye-Congo Luvumbu Nzinga Héritier na Team Manager Mujyanama Fidèle bose bazira kutishimira ibyemezo by’umusifuzi bagashaka kumusagarira.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!