Amwe mu mafoto n’amashusho byagarutsweho cyane mu Rwanda, harimo ay’abafana ba Kendrick Lamar bishimiye kubona ataramira mu Rwanda, The Ben wongeye gusuka amarira mu ruhame, aya Yolo The Queen mu birori by’isabukuru ye y’amavuko, amafoto ya Akayezu ukinira AS Kigali yegereye umusifuzi w’umugore amukora mu gituza amubuza kumuha ikarita ya kabiri y’umuhondo n’ibindi.
Abakunzi b’umuziki wa Kendrick Lamar bararanye inkweto
Ku wa 6 Ukuboza 2023 ni itariki itazibagirana mu bakunzi b’umuziki mu Rwanda kuko benshi bari bategerezanyije amatsiko menshi yo kubona Umuraperi Kendrick Lamar i Kigali aho yari ageze bwa mbere; bataramanye na we mu gitaramo cyatangirijwemo ibikorwa bya Move Afrika cyabereye muri BK Arena.
Ubwo uyu muraperi yari amaze kugera mu Rwanda aherekejwe n’umugore we, benshi mu bakunzi b’umuziki batangiye guherekanya amafoto berekana uko baryamye ndetse n’imyenda n’inkweto baserukana biri ku buriri aho baryamye.
Ni amafoto yazamuye amarangamutima ya benshi kuri iki gitaramo dore ko cyahuruje imbaga y’Abanyarwanda n’abanyamahanga.
Mbere yo kujya mu gitaramo Kendrick Lamar yabanje guhura n’abaraperi batandukanye bo mu Rwanda ndetse umugore we Whitney Alford, yasuye abagore bakorera ubudozi i Nyamirambo mu Ihuriro rizwi nka ‘Nyamirambo Women’s Center’, agura bimwe mu byo bacuruza.
'Twas the night before #MoveAfrika: Rwanda...
Are you coming tomorrow? Drop a in the replies if we'll see you at @bkarenarw! pic.twitter.com/vqhOuLj3KC
— Global Citizen (@GlblCtzn) December 5, 2023
Akayezu wa AS Kigali n’umusifuzi Aline Umutoni
Amafoto ya Myugariro w’Iburyo wa AS Kigali, Akayezu Jean Bosco, yegereye Umusifuzi Umutoni Aline amukora mu gituza agerageza kumubuza gukura ikarita y’umuhondo mu mufuka ni amwe mu yagarutsweho cyane muri iki cyumweru.
Ibi byabaye ku wa 9 Ukuboza 2023 mu mukino AS Kigali yatsinzemo Rayon Sports ibitego 2-1.
Abagarutse kuri aya mafoto ku rubuga rwa X barimo Lorenzo Musangamfura wagize ati “Akayezu wa AS Kigali ubwo yageragezaga kubuza Aline kumuha ikarita ya kabiri y’umuhondo! Habuze gato ngo ngo bibyare icyaha, Aline yayimweretse daaa!”
Uwiyita Caguwa we yanditse agira ati “Ngwino usobanure uburyo amaguru yawe akina umupira naho amaboko agakora ahandi hantu.”
Yolo The Queen yizihije isabukuru y’amavuko aririmba indirimbo ya Israel Mbonyi
Muri iki cyumweru ni bwo Kirenga Phionah uzwi nka Yolo The Queen ku mbuga nkoranyambaga yongeye kuvugisha benshi ubwo yavugaga ko agiye gutanga amahirwe ku bantu 10 barengeje imyaka 29 bifuza kumubona bagahurira mu birori by’isabukuru ye y’amavuko.
Ni ibirori byabaye ku wa 5 Ukuboza 2023, byakurikiwe n’ amashusho atandukanye ya Yolo The Queen yereka abamukurikira umunezero afite ari kuririmba indirimbo “Nzi ibyo nibwira” ya Israel Mbonyi yasohotse mu 2014.
Si kenshi uyu mukobwa yifotoza aseka dore nk’uwitwa Ngoma 100 ku rubuga rwa X yanditse agira ati “Harya ntajya aseka.”
Amarira ya The Ben yongeye kugarukwaho
The Ben uherutse gutangaza ko agira amarangamutima hafi, yagaragaye afite ikiniga ndetse asuka amarira mu rusengero. Aha yari kumwe na nyina n’abavandimwe barimo mushiki we na murumuna we.
Ibi byabereye mu masengesho yabaye ku Cyumweru, tariki 10 Ukuboza 2023, muri Eglise Vivante isanzwe iyoborwa na nyirarume na The Ben witwa Edmond, aho The Ben n’umubyeyi we Esther Mbabazi n’abavandimwe be bari bagiye gushima Imana.
The Ben yahawe umwanya muri uru rusengero, ashima Imana, agaragaza ko afite umunezero mwinshi mu mutima mu buryo budasanzwe.
Ati “Nejejwe no guhagarara imbere yanyu ndetse nanashima Imana. Ndumva nishimye cyane muranyihanganira ariko naririmba ku ndirimbo nise ‘Ndaje’ Mama akunda cyane [...] ndashima Imana gusa ngira ikibazo cy’amarangamutima ariko nkunda Imana kandi nzi ko umunsi umwe nzayikorera.’’
Uyu muhanzi yahise asuka amarira, ati “Nziko Imana yanshyize mu mwanya ndimo kandi igihe kimwe izankoresha bikomeye. Ndumva nabatumira mu bukwe mfite, sinshaka kuvuga byinshi. Ubukwe buzaba ku wa 15 ndetse na 23.”
Ibyo gusuka amarira mu ruhame byaherukaga kuba kuri uyu muhanzi ubwo yari mu gitaramo i Burundi nabwo yafashwe n’ikiniga asuka amarira ku rubyiniro nyuma yo kubona uburyo igitaramo kigenze neza nyuma y’imitego abateguye batezwe bivugwa ko kitari kugenda neza.
Miss Jolly Mutesi mu mwambaro w’ishuri
Binyuze ku mbuga nkoranyambaga, Miss Mutesi Jolly, yasangije abamukurikira ifoto yafashwe mu myaka umunani ishize ubwo yari umuyobozi w’abanyeshuri (Doyenne) mu mashuri yisumbuye.
Ni ifoto yatanzweho ibitekerezo byinshi ku bakoresha uruga rwa X na Instagram bamwe bavuga ko kuva na kera hose yasaga neza, abandi bati yahoze ari umuyobozi gusa hari n’abo yakumbuje ibihe banyuzemo bakiri ku ntebe y’ishuri.
Imyambarire ya Papa Sava ikomeje kunezeza benshi
Niyitegeka Gratien uzwi ku mazina ya Papa Sava, muri iyi minsi akomeje gutungura benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga anyuzaho amafoto ye yambaye mu buryo atamenyereweho, yisanisha n’aba-jeunes.
Sherrie Silver kuri moto imujyana ku kibuga y’indege
Muri iki cyumweru, Umubyinnyi Mpuzamahanga Sherrie Silver nyuma yo gutaramira abitabiriye igitaramo cya Move Afrika cyaririmbyemo Kendrick Lamar muri BK Arena yahavuye yiruka cyane yihutira gutega moto imujyana ku kibuga cy’indege dore isaha yari yahawe yo kuba yahageze yaburagaho iminota 15 gusa.
Uyu mukobwa wagendaga umutima utari hamwe yagize amahirwe ahagerera igihe gusa umwe mu babyinnyi bari kumwe witwa Saddie Vybez yasanze ibikapu bye yabisize muri BK Arena.
Aba babyinnyi bihutaga bitewe n’itike y’indege bari bafite yari igiye kubasiga dore ko bagombaga kurara bahagurutse berekeza i Dubai aho bari bafite akazi mu Nama ya COP28 yiga ku Mihindagurikire y’ibihe.
Amashimwe ya Miss Aurore Kayibanda ku Mana yamuhaye umugabo utandukanye n’abandi
Muri iki cyumweru Aurore Kayibanda wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2012 yashimiye Imana bitewe n’ibihe by’urukundo akomeje kugirana n’umusore bitegura kurushinga wamwambitse impeta ya ’Fiançailles’ mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, Kayibanda yashimiye Imana yamuhaye umugabo avuga ko atandukanye n’abandi.
Yanditse agira ati “Umugisha wanjye, umuntu mwiza utandukanye n’abandi. Warakoze Mwami kubwo kunkunda cyane ukampa kubana n’umugabo utangaje.”
Kugeza ubu nta makuru arambuye arajya ahagaragara agaruka kuri uyu mukunzi mushya wa Miss Kayibanda Aurore.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!