Byari ibyishimo bikomeye kuri aba bombi ndetse n’abakurikiranira hafi imyidagaduro, kuko inkuru yabo yakoze ku mitima ya benshi ubwo Miss Elsa yajyaga muri gereza nyuma y’uko bigaragaye ko yagerageje gufasha mu buryo bunyuranyije n’amategeko uyu mukunzi we nawe wari ufunze.
Ibi birori byabaye ku wa 31 Kanama 2023, ubwo Prince Kid yasabaga akanakwa umukunzi we Miss Iradukunda Elsa mu birori byabereye mu busitani bwa Jalia Hall & Garden i Kabuga.
Amafoto y’aba bombi akimara kujya hanze yarahererekanyijwe hirya no hino, ababibonye bose bakishimira ko urukundo rwabo rutsinze nyuma y’ibihe bitaboroheye banyuzemo.
Ibirori byakomeje ku wa 1 Nzeri 2023, i Rusororo mu Intare Conference Arena, ubwo basezeranaga imbere y’Imana ndetse bagakora n’ibirori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye.
Winston Duke, Idris Elba na Sabrina Elba mu Kinigi
Ku wa Gatanu tariki ya 1 Nzeri 2023, byari ibirori bikomeye mu Kinigi, aho ibihumbi by’abantu barimo n’ibyamamare mpuzamahanga bahuriyeyo mu muhango wo Kwita Izina abana 23 b’ingagi.
Uyu muhango witabiriwe n’abantu batandukanye barimo umukinnyi wa filimi Winston Duke wamamaye nka M’Baku muri Black Panther.
Ni umuhango kandi wanitabiriwe na Idris Elbsa nawe wamamaye muri sinema n’umugore we.
Jay Polly yarunamiwe
Bajya bakunda kuvuga ngo bamwe baba baseka abandi barira, nubwo byari ibirori by’ubukwe ariko, muri iki cyumweru nibwo hibutswe umuraperi Jay Polly umaze imyaka ibiri yitabye Imana.
Imyaka ibiri irashize umuraperi Jay Polly yitabye Imana. Tariki ya 2 Nzeri 2023, nibwo umuryango n’abakunzi be bahuriye i Rusororo baramwunamira.
Amafoto ye yongeye gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga n’abantu bamwibuka kuko ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane.
Nyiramana wo muri Seburikoko yitabye Imana
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu nibwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko Nyakubyara Chantal, wamamaye nka Nyiramana muri filimi ‘Seburikoko’ yitabye I mana azize uburwayi.
Iyi ni inkuru yababaje abari mu ruganda rwa sinema n’abakunzi be muri rusange.
Ikanzu ya Alyne Sano
Mu ntangiriro z’icyumweru gishize umuhanzi Alyn Sano yahindutse igitaramo ku mbuga nkoranyamabaga, bitewe n’ikanzu yari yambaye ku Cyumweru ubwo yasusurutsaga abitabiriye Seka Live.
Iyi kanzu y’umweru Alyn Sano yari yambaye ikozwe mu buryo hari ibice ibonerana.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bamwibasiye bavuga ko yambaye ikanzu igaragaza n’umwenda w’imbere.
Abakobwa ba Musanze Fc bararikoroje
Ku wa Gatandatu nibwo Musanze Fc yakiriye Sunrize yatsinze ibiteg0 2-1, iby’umukino sibyo byavuzwe cyane nk’amafoto y’abakobwa bari bashinzwe kwakira abantu bari barimbye mu buryo budasanzwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!