Tariki ya 14 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe Ibitwenge “International Moment of Laughter Day’’. Watangijwe n’Umunyamerika w’umunyarwenya Izzy Gesell mu 1997.
Kuva icyo gihe ibihugu byinshi byifatanya n’Isi mu kwizihiza uyu munsi ufatwa nk’uw’ibitwenge.
Kuri uyu munsi, abantu bibutswa ko ari ingenzi kwiyibagiza umuruho bahura nawo mu buzima bwabo no gushaka uko bawirukana bifashishije imbaraga ziri mu bitwenge.
Abahanga bavuga ko guseka ari umuti mwiza kuko bigabanya umunaniro ndetse byongera, bikanasakaza ibyishimo.
Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu by’ubuzima bwerekana ko guseka bigabanya guhangayika gukabije, bikongera gutera neza kw’amaraso no kugabanya ingano y’isukari mu mubiri. Hari inyigo zerekanye ko abantu baseka cyane mbere yo kuryama basinzira neza kurusha abatabikoze.
Usibye inyungu ku buzima bw’umuntu, guseka binafasha uwabimenyereye kugira igikundiro muri sosiyete no kugira inshuti bikamworohera. Guseka ni uburyo bwo gusakaza umunezero n’ibyishimo ndetse bigatanga n’umucyo mu mibereho y’abandi.
Ni ingenzi rero guhorana akanyamuneza ku maso no guharanira ko abagukikije na bo babigeraho.
Kuri uyu munsi, mu kwifatanya n’Isi ndetse n’Abanyarwanda kuri uyu munsi, IGIHE yakusanyije amafoto agaragaza abantu b’ingeri zitandukanye bizihiwe.
Mu bindi bihugu mu kwizihiza uyu munsi wahariwe Ibitwenge, abantu baterana ubuse, bagasetsanya binyuze mu kubara inkuru cyangwa mu gusoma no kureba inkuru zisekeje.
Umuyobozi w'Umuco muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Aimable Twahirwa ubwo yari mu gitaramo cyabereye muri Camp KigaliMu bitaramo by'urwenya, abantu barasetse barakwenkwenukaTariki ya 14 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe IbitwengeIngabire Habibah (hagati) witabiriye Miss Supranational 2017 na bagenzi be bari bishwe n'ibitwengeN'ababyeyi bakuru iyo bageze mu bitaramo baba bizihiweDidacienne Nibagwire yari yitabiriye igitaramo cy'urwenyaClapton Kibonge na Seburikoko nubwo basetsa imbaga na bo banyuzamo bakamwenyura bihambayeUmuhanzi uhimbaza Imana, Gahongayire Aline yarasetse aratembagara ubwo yari yitabiriye igitaramo cy'urwenyaGuseka ni ingenzi kuko bifasha kwibagirwa umuruho abantu bahura nawo mu buzima bwaboUhereye ibumoso: Jules Sentore, Umujyanama we Maombi Patrick na Yvan Buravan bari bizihiwe mu gitaramo cy'urwenya bitabiriyeBagwire Keza Joannah (hagati) wabaye Miss Heritage muri Miss Rwanda 2015 na bagenzi beGuseka ni byiza kuko biruhura umutimaNyampinga w'u Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly agaragaza akanyamuneza ku masoYasetse yivuye inyuma……Abahanga bavuga ko guseka ari umuti mwiza kuko bisakaza ibyishimoMiss Supranational 2019, Umunyana ShanitahUmuyobozi w'Itorero Zion Temple ku Isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza, mu kiganiro yagiranye na IGIHEMu matora y'Umukuru w'Igihugu yo mu 2017, abaturage bari bafite akanyamunezaPerezida Paul Kagame agaragaza akanyamuneza ku maso ubwo yafatanaga ifoto y'urwibutso n'umwe mu bitabiriye siporo izwi nka Car Free Day
Ibitekerezo 0