Nubwo abakunzi ba The Ben bari mu byishimo mu mpera z’icyumweru gishize, ku rundi ruhande byari agahinda ku bakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko abihebeye APR FC na Rayon Sports.
The Ben yakiriwe nk’umwami i Bujumbura
Ku wa 27 Nzeri 2023, nibwo The Ben aherekejwe n’umugore we Uwicyeza Pamella, bageze mu Mujyi wa Bujumbura aho yari yitabiriye igitaramo cyabaye kuri iki Cyumweru.
Mu mihanda y’i Bujumbura, abakunzi b’uyu muhanzi bari uruvunganzoka bagiye kumwakira, igikorwa cyakoze ku mitima ya benshi bagashimangira ko umuziki w’u Rwanda washinze imizi i Burundi.
The Ben yahaye umugore we ‘Range Rover’
Mbere y’uko The Ben yerekeza i Burundi, yari yabanje guha impano y’imodoka yo mu bwoko bwa ‘Range Rover’ umugore we Uwicyeza Pamella.
Amafoto The Ben ashyikiriza Uwicyeza iyi mpano, ari mu yasakaye cyane ku mbuga nkoranyambaga, abakunzi babo bishimira intambwe bateye.
Niyonizera Judith yaribarutse
Impundu zaravuze mu ruganda rw’imyidagaduro ku wa 28 Nzeri 2023, ubwo Niyonizera Judith wahoze ari umugore wa Safi yashyiraga hanze amashusho agaragaza ko ari mu byishimo byo kwibaruka.
Mu mashusho yashyize hanze, yari kumwe n’umukunzi we mushya wamwambitse impeta agaragaza ko ari we babyaranye, amakuru avuga ko amaze iminsi yibarutse umwana w’umukobwa.
Ibendera ry’u Rwanda ryarazamuwe muri ‘Paris Fashion Week’
Abanyarwandakazi bamurika imideli bakomeje guhesha ishema igihugu mu birori mpuzamahanga bimaze iminsi biba.
Nyuma yo kuva muri ‘New York Fashion Week’, ‘London Fashion Week’, ‘Milan Fashion Week’, bahacanye umucyo berekeza muri ‘Paris Fashion Week’ aho bari gukorana n’ibigo bikomeye mu mideli.
Mu bacanye umucyo muri ibi birori, harimo Umufite Anipha wamuritse imyambaro ya Chloé, Christine Munezero na Mushikiwabo Denyse bamuritse iya Balmain, Umuhoza Lindah wakabije inzozi ze akamurika imyambaro ya Alessandra Rich.
Kirikou yahishuye urwo yakundaga Jay Polly
Ku wa 25 Nzeri 2023, nibwo Umuraperi ugezweho i Burundi Kirou Akili, yashyize hanze ifoto ari ku kibuga mpuzamahanga cy’indege i Kanombe yambaye umupira uriho ifoto ya Jay Polly.
Kirikou yasobanuye ko yahisemo kwambara uyu mupira kuko Jay Polly ari umuhanzi yakuze akunda.
Alliah Cool yahaye umubyeyi we imodoka
Mu Cyumweru gishize, mu ruganda rw’imyidagaduro habayemo ibikorwa bitandukanye, kimwe mu cyakoze abantu ku mutima ni impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai Tucson Alliah Cool yahaye nyina umubyara.
Amafoto ya Bruce Melodie
Ibyo mu ruganda rw’imyidagaduro bihora ari hasi hejuru. Mu mpera z’iki Cyumweru ubwo The Ben yiteguraga gutaramira abakunzi be i Burundi, hagaragaye abantu bashakaga kumanika amafoto ya Bruce Melodie mu gitaramo cye, benshi bavugaga ko ari umugambi mubisha wo kucyica.
Ibya APR FC na Rayon Sports ni agahinda gusa
Impera z’icyumweru gishize ntabwo zarangiye neza ku bakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko abakunzi ba APR FC na Rayon Sports kuko aya makipe yasezerewe mu mikino nyafurika.
APR FC yasezerewe na Pyramids FC, yayitsinze ibitego 6-1 mu mikino ya CAF Champions League.
Abakunzi bayo baguye mu kantu nyuma yo gutsindwa ibitego bingana gutya. Mu mafoto yasakaye, harimo igaragaza abakinnyi bageze i Kigali, Ruboneka Jean Bosco yambaye ingofero yayigejeje mu maso. Abafana bavuze ko ari isoni z’ibitego batsinzwe.
Abafana ba Rayon Sports batamenye urubategereje bahaye urwamenyo APR FC, gusa biyibagiza urubategereje.
Rayon Sports yasezerewe na Al-Hilal Benghazi muri CAF Confederation Cup, abafana bayo bagwa mu gahinda gakomeye, ifoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ni iya Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yifashe ku itama ubona ko yababajwe n’ibyabayeho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!