Noheli irakomanga! Kigali yatangiye guhabwa isura nshya yo gusezera umwaka (Amafoto)

Yanditswe na Niyonzima Moïse
Kuya 12 Ukuboza 2020 saa 12:27
Yasuwe :
0 0

Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, imyiteguro ya Noheli irarimbanyije nubwo ari umunsi uzaba utandukanye n’indi yose yabayeho mu myaka myinshi ishize, kuko uzaba mu gihe Isi n’igihugu muri rusange biri mu bihe bikomeye by’icyorezo cya COVID-19.

Nta byishimo biri mu bantu nk’uko mbere byabaga bimeze aho wasangaga buri wese anyotewe n’ibirori bya Noheli. Ni umunsi uzaba mu gihe abantu bamaze umwaka mu ihurizo rikomeye, mu bibazo by’ubuzima byatewe n’iki cyorezo, aho benshi batashywe n’ubukene, abandi bakabura ababo.

Gusa nubwo bimeze gutyo, icyizere cy’ejo cyo ni cyose mu bantu ari nayo mpamvu abantu bahisemo gutaka bitegura Noheli nk’ibisanzwe aho guheranwa n’agahinda katewe na COVID-19.

Umufotozi wa IGIHE, Niyonzima Moïse, yatembereye mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali rwagati, adusangiza amafoto y’uko hatatse.

Umunsi wa Noheli urangwa n’ubusabane budasanzwe bw’ababyeyi n’abana. Ababyeyi barushaho guha abana serivisi nziza, bakabakorera agashya, babatembereza ahantu heza cyangwa babaha amafunguro adasanzwe, mu rwego rwo kubifuriza umunsi mwiza wa Noheli. Muri rusange, twavuga ko ari wo munsi wo kumurika urukundo rukomeye hagati y’umwana n’umubyeyi.

Ku ruhande rw’abana, usanga na bo babukereye kuri uwo munsi. Akenshi, abana ntibashishikazwa n’uko Noheli ibibutsa iby’ivuka ry’Umucunguzi Yezu Kirisitu, ahubwo usanga ari umunsi wo gushyikirizwa impano zitandukanye bahabwa n’ababyeyi, binyuze ku musaza witwa “Père Noël” cyangwa “Father Christmas” mu ruzungu. Uyu musaza Père Noel akundwa cyane n’abana, ariko nta n’umwe uramuca iryera.

Inshuti n’imiryango iba yakoranye, abari bamaze umwaka bari mu mirimo kure y’ingo zabo bagasubira ku ivuko. Ibi bigaragazwa n’uko mbere gato y’umunsi wa Noheli abantu baba ari uruvunganzoka mu ngendo.

Mu Mujyi wa Kigali rwagati ni uku hatatse
Mu masaha y'ijoro, mu busitani buri imbere y'inyubako y'Umujyi wa Kigali haba hicayemo abantu bari kuruhuka
Ubu busitani buba burimo internet ku buryo abantu babwicaramo bakagubwa neza
Inyubako y'Umujyi wa Kigali yatatswe mu mabara atukura n'ay'umweru
Icyicaro gikuru cya Banki ya Kigali ni uku gitatse
Kuri Kigali Convention Centre naho imitako yatangiye gushyirwaho

Kanda hano urebe andi mafoto
Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .