U Rwanda rwahisemo kuwizihiza runishimira ibyagezweho mu gushyira mu bikorwa ingamba zivuguruye zo kwita ku mwana zashyizweho na Guverinoma mu 2012.
Uyu munsi wizihijwe hatangwa ubutumwa buhamagarira abaturarwanda bose kuzirikana no kwita ku bureganzira bw’abakiri bato mu nsanganyamatsiko igira iti ‘‘Malayika Murinzi, Umuhamagaro kuri buri Munyarwanda.’’
Kubera ingamba zo gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus, Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika,wizihijwe hatambutswa ubutumwa mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo gushishikariza buri wese kurengera umwana no kumurinda icyatuma atandukana n’umuryango we.
Umunyamakuru wa IGIHE ufata amafoto, Niyonzima Moïse, yazengurutse mu bice bitandukanye by’igihugu afata amafoto agaragaza abakiri bato bizihiwe. Ni amafoto agusha ku burenganzira bwabo bw’ibanze bwo kwiga, kwidagadura, gusabana na bagenzi babo no kurindwa imirimo ivunanye ndetse n’ihohoterwa bashobora gukorerwa.
Aya mafoto yafashwe mu bihe bitandukanye ndetse n’ayo mu turere dutandukanye tw’igihugu twiganjemo utwo mu mijyi yashyiriweho kunganira uwa Kigali.
Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika wibutsa uruhare rwa buri wese mu kuzirikana ku ndangangaciro zo kwita ku mwana wese nk'uwawe, kurerera abana mu muryango, kubaha uburere buboneye no kubarinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose.
Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika wizihizwa buri mwaka kuva mu 1991, ubwo wemezwaga n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (OUA). Washyizweho mu kuzirikana urupfu rw’abana b’i Soweto muri Afurika y’Epfo bishwe bazize kwigaragambya baharanira uburenganzira bwawo ku wa 16 Kamena 1976.
Abana bo mu Mujyi wa Kigali bavuye ku ishuri. Kwiga ni uburenganzira bw'ibanze bwa buri mwana aho ava akageraMu gihe cy'akaruhuko kagufi ka saa Yine, abana babona umwanya wo guconga ka ruhago mbere yo gusubira mu ishuriBenshi bavukiye mu cyaro uyu mukino murawibuka! Amabiye aracyakinwa ndetse ni umukino unyura benshi. Aba bana ni ab'i Rubavu, Umujyi uri mu yunganira KigaliI Musanze, abana bizihirwa no kubona ba mukerarugendo bagiye gusura ingagi zo mu BirungaUmwana ufite igi mu ntoki ari no gukina biye. Ni ubugenge budasanzwe. Umukecuru umuhagaze iruhande nawe ari kwitegereza niba ahamya intego yeUmwana w'i Rubavu yayihamije! Uzi gukina biye aba azwi muri bagenzi be b'urungano mu gace atuyemoUmwana ni umutware. Ifoto yafatiwe mu Karere ka Nyagatare aho umwana yashakiwe aho arambika umusaya kandi hamugwa neza, atwikiriwe umutaka umurinda izuba. Ku ruhande rwe umubyeyi we uri mu mirimo ijyanye n'ubuhinzi anyuzamo akamunagaho akajishoIgitogotogo ni kimwe mu bikoresho abana benshi bagendaho mu kubyiruka kwabo. Si inshuro nyinshi wakibona mu muhanda wa kaburimbo. Ifoto yafatiwe mu Karere ka Nyamagabe, mu muhanda usohoka ku Kitabi winjira mu Ishyamba rya NyungweKu Kitabi! Umwana yaparitse igitogotogo abanza kwihemba ikigori mbere yo gukomeza urugendo rweAbana ni abanyarugwiro! Aha barishimira gusuhuzanya n'umwe mu bakerugendo bari mu Kinigi hafi ya Pariki y'Igihugu y'IbirungaLouis Van Gaal wabaye umutoza ukomeye mu makipe ya FC Barcelone, Bayern Munich, Manchester United no mu Ikipe y’Igihugu y’u Buholandi, aha inama umwana muto wamubwiye ko yifuza kuzakina muri Manchester United. Aha yari avuye gusura Pariki y'Igihugu y'Ibirunga mbere y'umuhango wo Kwita Izina wabaye ku wa 6 Nzeri 2019Abana b'abakobwa nabo bahawe uburenganzira bwo kwiga, nta nkomyi. Aba ni abanyeshuri b'i Rubavu bari bavuye kwiga mu masaha y'umugoroba ahagana saa Kumi n'imweUmwana w'umukobwa arashoboye! Aha ni kuri Stade ya Rusizi [yahoze yitwa Kamarampaka]. Umukobwa yageragezaga gutera umupira yikaraze mu kirereMu gihe cy'ibiruhuko, abana bafasha ababyeyi babo imirimo yoroheje irimo nko kuvoma. Ifoto yafatiwe mu Karere ka NyagatareAbana bakura batozwa gukora imirimo itandukanye. Aba ni ab'i Nyagatare bari bavuye kwahira ubwatsi bw'inka, banatwaye amazi mu ijerekaniAbana b'abakobwa bakina imikino yiganjemo iy'amaboko nka VolleyballIsuku irimakazwa mu ngeri zose! Abana iyo bamaze gukina baba bakwiye gukaraba intoki n'amazi meza n'isabuneAhazaza h'umwana hategurwa kare! Ni byiza kumuha umwanya wo gukora ibyo yiyumvamo kandi akunda. Murabibona ko ashishikaye ari gushushanyaMu gihe cy'ibiruhuko abana bahabwa umwanya wo kujya no mu byicungo aho banezerererwa
Ibitekerezo 0