Bwa mbere nyuma yo gushyiraho amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, kuri uyu wa Kane abaturage batangiye kubahiriza isaha ya saa Moya nk’iyo bagomba kuba bageze mu rugo, gusa hari benshi bagowe nayo.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu yemeje ko amasaha y’ingendo avanwa hagati ya saa Tatu z’ijoro kugeza saa Kumi n’imwe za mu gitondo, ashyirwa saa Moya z’ijoro kugeza saa Kumi n’imwe za mu gitondo.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yabwiye itangazamakuru ko ubwandu bukomeje gukwirakwira cyane, ku buryo byari bikenewe ko hagabanywa uburyo butuma abantu bagira umwanya wo guhura batari mu kazi.
Ati "Ubu rero niba dusaba ko abantu saa Moya baba bageze iwabo, ni ukugira ngo bave mu kazi bahitira mu rugo. Ndetse ingamba zari no gukara kurushaho, ariko habaho gushyira mu gaciro – niko umuntu yabivuga, azirikana n’ibindi byose – ariko mu by’ukuri icyari kuba gikwiriye kurushaho, kwari ukubuza abantu guhura ari benshi, cyane mu gihe bataratwereka ko bafashe icyemezo cyo guhindura imyitwarire no kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda COVID-19.”
IGIHE yageze mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane, ubwo abantu bamwe basiganwaga n’amasaha bataha ngo hato saa Moya itabasanga mu nzira.
Mu masaha ayisatira imodoka zari urujya n’uruza mu mihanda abantu bataha, ku buryo henshi zageze bari mu rugo, nubwo hatabuze abo zasanze mu nzira.
Uku niko byari byifashe mu mafoto
Remera – Giporoso
I Remera imodoka zari nyinshi ahagana saa Kumi n'ebyiri z'umugorobaKuzenguruka rond-point ya Kisimenti byasabaga kwitonda
Kicukiro – Sonatubes
Ahazwi nka Sonatubes, mu masaha yo gutaha abagenzi bari benshiGutahira rimwe hari aho byatezaga umubyigano w'ibinyabizigaKuri rond-point ya Sonatubes mbere y'uko buhumanaAbatinze gufata inzira ibacyura iwabo ntiborohewe n'urugendoUmubyigano w'ibinyabiziga wari wose Sonatubes
Gishushu
Mu muhanda uva i Remera, mbere yo kugera ku Gishushu, imodoka zari nyinshiUwabonaga imodoka ishobora kumukereza yitabazaga moto
Ku Kisimenti mbere ya saa Moya, gahunda yari ukwihutira kuva mu muhanda
Mu Mujyi
Hari abo amasaha yasatiriye bakiri muri gare, kandi nta modoka babona ngo ibatwareBahise bikubura bataha n'amaguruHari abagenze ibilometero byinshi n'amaguru ngo bagere imuhiraSaa moya imihanda imwe yari ikubuyeImbere ya T2000 mu Mujyi rwagati abagenzi bari bake cyane hafi ya saa MoyaUgana Quartier Mattheus wabonaga nta n'inyoni itambaNyuma ya saa Moya muri gare yo mu Mujyi wa Kigali rwagati nta muntu wari uhasigayeAbagenzi batangiye kwikubura bava mu mujyi hakiri kare
Muhima
Hagati yo ku Muhima no ku Kinamba, ibinyabiziga byanyuranyuranagamoUmanuka uva mu Mujyi, imodoka zari nyinshi ku Muhima
Nyabugogo
I Nyabugogo batashye kare, nyuma ya saa Moya umuhanda weraga
Nyamirambo
I Nyamirambo mbere ya COVID-19 ntibaryamaga, ariko ubu gahunda ni ugutaha kareI Nyamirambo ahazi nko kwa Nyiranuma hafi yo kuri 40 nta nyoni yahatambaga
Ibitekerezo 0