Ni umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu muri CECAFA U17, wahuje ikipe y'u Rwanda n'iya Ethiopia kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026, urangira Amavubi U17 yegukanye intsinzi y’ibitego 2-1.

Wari witabiriwe n’abafana batari benshi ugereranyije n’abasanzwe bicara muri stade, ariko nanone bari benshi ugereranyije n’abitabiraga imikino y’iri rushanwa.

Amakipe yombi yifuzaga gutsinda, ariko Amavubi U17 yinjira mu mukino mbere ibona ibitego bibiri byihuse mu minota 17 ya mbere bya Shema Jayden na Ndizeye Isaac, gusa Ethiopia yishyura kimwe cya Akrem Abduselam Jamal mbere y'uko igice cya mbere kirangira.

Umurindi w’abafana bari muri stade wiyongereye cyane kugira ngo bashyigikire iyi kipe, ishobore kwihagararaho bityo itanga intsinzi yari ikumbuwe cyane mu Rwanda dore ko gutsinda byaruhesheje itike y'Igikombe cya Afurika cya U-17 rwaherukagamo mu 2011 ubwo rwari rwacyakiriye.

Nyuma yo kwesa umuhigo, abakinnyi bishimanye n’abafana bababaye inyuma kugeza babonye itike izabajyana gukina Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc mu 2027.

Mu mafoto, dore ko byari byifashe i Nyamirambo:

Amafoto: Umwari Sandrine