00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mafoto: Abofisiye binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda, ab’abagore baserukana amajipo

Yanditswe na Niyonzima Moïse
Kuya 26 Mata 2021 saa 09:44
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa 26 Mata 2021 ni bwo abasore n’inkumi 721 basoje amasomo yabo abemerera kwinjira mu Gisirikare ry’u Rwanda nk’abofisiye bato bahabwa n’ipeti rya Sous-Lieutenant.

Uyu muhango wabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Gako mu Karere ka Bugesera. Wabaye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kimaze igihe cyugarije igihugu.

Bitandukanye n’ibihe byashize, kuri iyi nshuro witabiriwe n’abantu bake, abandi barimo n’abagize imiryango y’abasoje amasomo bawukurikiranira kuri Televiziyo Rwanda n’imbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Abasirikare b’u Rwanda baserutse mu karasisi kakunzwe na benshi kubera ubuhanga buzira kubusanya bagakoranye.

Icyatunguye benshi ni ukubona bamwe muri aba basirikare b’igitsina gore baseruka bambaye amajipo utari usanzwe umenyerewe cyane mu Gisirikare cy’u Rwanda. Ni ubwa mbere mu mateka abasirikare b’u Rwanda b’abagore bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant bambaye amajipo, kuko mu nshuro zose zabanje baserukaga bambaye amapantalo nka basaza babo.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga babonye aya mafoto bagaragaje ko bishimiye izi mpinduka zo kwambara amajipo ku basirikare b’abagore, ibintu bisanzwe bimenyerewe mu bihugu nk’u Bushinwa n’u Burusiya.

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yasabye aba basirikare kumva neza ko mu byo bakora byose bagomba gushyira imbere inyungu z’Abanyarwanda.

Yagize ati "Ingabo z’u Rwanda zifite amateka yihariye, gukorana kwazo n’abaturage mu buryo bwa hafi byatumye u Rwanda rukomeza gutera imbere. Ndabasaba gukomeza muri uwo murongo no kudatezuka ku ntego. Kugira ngo duteze imbere igihugu cyacu kigere aho cyifuza bisaba igisirikare cy’umwuga gifite imbaraga, ubushobozi n’imyifatire myiza.’’

Yavuze ko akazi abasirikare bakora n’inshingano za RDF bituma Abanyarwanda n’abaturarwanda bumva ko bafite umutekano usesuye, bagakora ibikorwa byabo mu mudendezo.

Perezida Kagame kandi yanahembye abanyeshuri bahize abandi aho mu bize imyaka ine hahembwe Fred Rugamba, mu basoje imyaka itatu hahembwa Jimmy Rutagengwa mu gihe mu bize umwaka hahembwe Alphonse Niyibaho, wahize abanyeshuri bose.

Perezida Kagame yagize umwanya wo kwerekwa aba basirikare bashya barangije amasomo yabo
Mu basirikare basoje amasomo yabo kuri uyu wa Mbere harimo abakobwa 74
Perezida Kagame agenzura abofisiye bashya binjiye mu Ngabo z'u Rwanda
Perezida Kagame ubwo yageraga i Gako, ahabereye umuhango wo kwinjiza aba basirikare bashya mu Ngabo z'u Rwanda
Aba basirikare bashya biyerekanye mu karasisi kanogeye ijisho
Abasoje amasomo yabo uyu munsi uko ari 721 barimo abakobwa 74. Bose bari mu byiciro bitatu barimo ikigizwe n’abanyeshuri 209 bize amasomo y’umwuga wa gisirikare babifatanije n’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda abahesha Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza
Intambuko y'aba basirikare b'abakobwa yanyuze benshi
Ni ubwa mbere abasirikare b'u Rwanda b'abakobwa bagaragaye mu karasisi bambaye amajipo
Abasirikare b'u Rwanda bahanyuranye umucyo
Abari bayoboye akarasisi ubwo bageraga imbere y'ahari hicaye Perezida kagame
Aba bose uko ari 721 bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant
Mu ntambwe zabo ntibasobanye, batambuka nk'ababitojwe
Perezida Kagame yasabye aba basore binjijwe mu Gisirikare cy'u Rwanda kurangwa n'indangagaciro gisanzwe kigenderaho
Akarasisi k'Ingabo z'u Rwanda kanyuze benshi bakurikiranye uyu muhango
No mu byo batojwe harimo kuyobora akarasisi
Aba basirikare b'abakobwa uko ari 74 basoje amasomo abinjiza mu gisirikare nk'abofisiye bato
Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare rya Gako, Maj. Gen. Innocent Kabandana, yavuze ko uru rugendo rutari rworoshye kuko hari abatangiranye n’aba basoje amasomo ariko batabashije kuyarangiza kubera impamvu zitandukanye
Perezida kagame yahembye abasirikare bitwaye neza mu masomo yabo
Umwe mu basirikare bitwaye neza mu masomo aterera isaluti Perezida Kagame
Aha abasirikare bambikanaga amapeti bahawe nyuma yo kurangiza amasomo yabo
Bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant
Perezida Kagame yasabye abasoje amasomo guhora bazirikana ko umurimo wabo mbere na mbere ari ugukorera Abanyarwanda
Perezida Kagame yashimiye Ishuri rya Gisirikare rya Gako rikomeje gutanga ubumenyi buhanitse mu masomo rusange n’aya gisirikare
Perezida Kagame yavuze ko ingabo z’u Rwanda zifite amateka yihariye, gukorana kwazo n’abaturage mu buryo bwa hafi byatumye u Rwanda rukomeza gutera imbere
Perezida Kagame yabwiye aba basirikare ko urugendo batangiye ari inshingano iremereye ikwiriye guhabwa agaciro gakwiriye ku buryo RDF ikomeza kwiyubaka igakomeza no gutanga umusanzu aho bibaye ngombwa
Bahawe ubumenyi buzabafasha kurinda ubusugire bw'igihugu n'abagituye
Perezida Kagame yinjije mu Ngabo z’u Rwanda abofisiye 721 bari bamaze igihe mu masomo ya gisirikare abaha ipeti rya Sous-Lieutenant
Abasirikare b'abagore baserutse mu majipo
Abasoje amasomo yabo bafatanye ifoto y'urwibutso na Perezida Kagame
Kubera akanyamuneza k'intambwe ihambaye bateye banyujijemo bashyiraho na morale
Byari ibyishimo bikomeye kuri aba basore n'inkumi basoje amasomo yabo
Byari ibyishimo ku basirikare basoje amasomo yabo nyuma y'ibihe banyuzemo
Izi nshingano nshya bazinjiranyemo ibyishimo n'akanyamuneza
Aba basirikare babwiwe ko bageze kuri uru rwego kubera umwete, umurava n'imyifatire myiza
Ibendera ry'u Rwanda ryaje ririnzwe bikomeye nkuko bisanzwe bigenda muri uyu muhango

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .