00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali mu isura nshya! Ishusho ya Rond-Point yo mu mujyi rwagati iri kurimbishwa (Amafoto)

Yanditswe na Niyonzima Moïse
Kuya 7 Ugushyingo 2020 saa 03:21
Yasuwe :
0 0

Ntabwo hashira ukwezi nta gikorwa remezo gishya kizamutse mu Mujyi wa Kigali, iyo atari umuhanda mushya aba ari inyubako cyangwa se iyari isanzwe iri kuvugururwa, ku buryo bihesha isura nziza uyu mujyi umaze kuba ikimenyabose ku Isi kubera isuku.

Hari hashize iminsi hari kuvugururwa irembo ry’uyu mujyi, Rond-Point yo mu Mujyi rwagati ku buryo ijyana n’icyerekezo gishya cyawo. Ni ahantu usibye kuba hazajya hafasha imodoka kubisikana neza nk’ibisanzwe ariko n’abanyamaguru bazajya bahatemberera bagire ngo bari mu ijuru rito wa mugani wa wa muhanzi.

Kuri ubu umushinga w’ubwubatsi no kuvugurura iyi Rond-Point uri kugana ku musozo. Ku wa Gatanu w’iki Cyumweru, abubatsi bakuyeho amahema yakingirizaga aho bakoraga, ku buryo ubu umuntu yabona uko ubusitani bashyizemo nibwuzura buzaba bumeze.

Mu kuvugurura iyi Rond-Point hari ibintu bishya byongewemo birimo na internet ishobora gufasha abantu kujyana n’ibigezweho. Ku bazi ubusitani bwashyizwe hafi y’ibiro by’Umujyi wa Kigali ni ko naho bizaba bimeze.

Nk’ubusitani bwo ku Mujyi wa Kigali, iyo uhanyarukiye amasaha ayo ariyo yose usanga abantu benshi biganjemo urubyiruko, bicayemo bose bari kuri za telefoni na mudasobwa baryohewe bigaragara. Iyo ubaganirije, birahira internet inyaruka iharangwa. N’ahandi naho ni uko bizaba bimeze.

Ubu hubatswemo ingazi ndetse n’aho abantu bazajya bicara ku ntebe zitarashyirwamo ariko aho zizajya hamaze gutegurwa.

Ubu busitani bwakozwe n’ikigo cyitwa Afrilandscape. Mu Kanama, Murama Jacques ukora ibyo gushushanya inyubako muri iki kigo, yabwiye IGIHE iyi Rond-Point izaba ifite umwihariko udasanzwe.

Ati “Rond-point yo mu Mujyi izaba ifite umwihariko kuko abantu bazajya bayijyamo bafite ahantu ho kwicara bitandukanye n’uko byari bimeze. Ntabwo ari ikoraniro ry’abantu, hari inguni izajya ijyamo nk’abantu bane cyangwa batanu bashobora kwicara nk’ahantu nka hatandatu. Ntabwo hateganyirijwe guhurira abantu benshi.’’

Muri iyi Rond-Point hashyizwemo imikindo ku buryo nikura izajya ikingira abantu izuba bakicara batekanye.

Nibura 6% by’ubuso bw’Umujyi wa Kigali mu gishushanyo mbonera bwahariwe ahantu ho kuruhukira. Mu bindi bice bikomeje gutunganywa ngo bigenerwe bene ibi bikorwa harimo igishanga cya Nyandungu, ahazwi nka Nyandungu Urban Wetland Eco-Tourism Park.

Umufotozi wa IGIHE ku wa Gatanu w’iki Cyumweru, yarahanyarukiye mu masaha y’umugoroba, abasha gufata amafoto agaragaza isura nshya y’iyi Rond-Point.

Mu masaha y'umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, ni uko iyi Rond-Point yagaragaraga
Ubwatsi bwamaze guterwa ku buryo mu gihe buzaba bwafashe, ubusitani buzaba buteye amabengeza
Aha hantu hazatuma Umujyi wa Kigali ugira indi sura, urimbe kurushaho
Ubu bwatsi bwatewe mu gihe cy'imvura, ku buryo bizatuma budatinda gufata
Imirimo iracyakomeje gusa mu bigaragara iri kugana ku musozo
Hubatswemo ingazi abantu bazajya bazamuka bagiye kwicara
Muri iyi Rond-Point hazaba harimo internet yihuta ku buryo umuntu uzajya uharuhukira azaca ukubiri n'irungu
Hatewemo imikindo izajya ikingira izuba abantu bazaba bicayemo
Rond point nini yo mu Mujyi wa Kigali rwagati ni uku izaba imeze niyuzura

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .