00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Irushanwa ry’amafoto mu kwishimira imyaka 50 y’umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa rirasatira umusozo

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 20 Ukwakira 2021 saa 08:54
Yasuwe :
0 0

Irushanwa ry’amafoto ryateguwe na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda mu kwishimira imyaka 50 ibihugu byombi bimaze bishyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, rirambanyije aho hagezweho icyiciro cyo gutora amafoto yatoranyijwe hifashishijwe murandasi.

Iri rushanwa ryatangiye ku wa 14 Nzeri 2021, aho abantu boherezaga amafoto y’umwimerere agaragaza umubano mwiza u Rwanda rufitanye n’u Bushinwa cyangwa se agaragaza umwihariko w’u Rwanda n’abarutuye, umuco, ubwiza bw’igihugu, amateka n’ibindi.

Icyiciro cyo kohereza amafoto cyararangiye, ubu abagize akanama nkemurampaka ku ruhande rw’u Rwanda n’u Bushinwa bamaze gutoranya amafoto 30 yahize ayandi.

Kuva saa Tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa20 Ukwakira 2021, hatangiye amatora yo kuri internet biteganyijwe ko azahagarara ku wa 30 Ukwakira 2021 saa Sita z’amanywa.

Iki cyiciro cyo gutorera kuri murandasi kizagira uruhare mu gutoranya amafoto yatsinze andi.

Ku mwanya wa mbere hazahembwa ba nyir’amafoto batatu, umwanya wa kabiri hahembwe batanu naho ku mwanya wa gatatu hahembwe abantu umunani, ndetse hari abandi bantu icumi bazahembwa ku bw’amafoto meza bashyize mu irushanwa.

Ushaka gutora ifoto ajya kuri uru rubuga http://photos.v.vote8.cn/ akoresheje telefone cyangwa mudasobwa, akabona urutonde rw’amafoto 30 yatoranyijwe, agahitamo ifoto imwe (munsi ya buri foto hari akazu ukandamo) iyo ubirangije umanuka hasi ugakanda ahanditse ‘vote’ ukaba uratoye.

Buri muntu yemerewe gutora rimwe ku munsi amafoto atarenze atanu.

Mu ntangiriro z’Ugushyingo ni bwo hazatangazwa abatsinze ndetse hanatangwe ibihembo birimo telefone zigezweho [smartphones], mobile hard drives, digital photo frames n’izindi mpano zitandukanye zizavanwa mu Bushinwa.

Mu Ugushyingo kandi ni bwo hazabo umuhango wo kwishimira imyaka 50 u Bushinwa n’u Rwanda bimaze bitangiye umubano mu bya dipolomasi kuko amasezerano y’ubufatanye yasinywe ku wa 12 Ugushyingo 1971.

Umubano w’ibihugu byombi umaze gutanga umusaruro ugaragara kuko u Bushinwa bumaze gufasha u Rwanda mu buvuzi, mu bwubatsi, ibikorwaremezo, ubucuruzi n’ibindi, ndetse biteganyijwe ko umubano uzakomeza kwaguka no mu myaka iri imbere.

Ifoto itaratorwa akazu karimo ubusa- Umuntu yemerewe gutora rimwe ku munsi kandi amafoto atanu gusa
Amafoto 30 ni yageze mu cyiciro cy'amatora yo kuri internet yatoranyijwe mu kwishimira imyaka 50 y’umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa
Aho handitse 'Vote' ni ho ukora ukaba uratoye
Iri rushanwa riri mu rwego rwo kwishimira imyaka 50 y’umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa rirasatira umusozo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .