00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iminsi mikuru yahumuye! Umujyi wa Kigali warimbishijwe hitegurwa Noheli n’Ubunani (Amafoto)

Yanditswe na Igirubuntu Darcy, Irakiza Yuhi Augustin, Mugisha Christian
Kuya 22 December 2023 saa 07:19
Yasuwe :

Ushobora kwibagirwa amatariki n’iminsi ariko hari byinshi bizakwibutsa ko iya Noheli n’Ubunani yegereje kuko usanga hirya no hino hari imitako itandukanye kandi iryoheye ijisho yinjiza abantu muri ibi bihe.

Mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko, ibi bihe biba ari ibidasanzwe kuko kuva ku bantu ku giti cyabo kugera ku bigo bikomeye, birimbisha inyubako zabyo mu kubyitegura.

Bikorwa binyuze mu mitako iba iri mu mabara n’ibishushanyo bitandukanye, ifasha Abaturarwanda kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka, n’iyo kwinjira mu wundi neza kandi mu byishimo, bakanayifatiraho amafoto y’urwibutso.

Bimaze kuba nk’umuco hirya no hino mu duce twa Kigali, ko iyo umwaka ugana ku musoza hakenkemurwa, hamwe hagashyirwa amatara yaka mu mabara menshi atandukanye, ibishushanyo byiganjyemo ibigaragaza ivuka rya Yezu/Yesu, ibirugu n’ibindi bitandukanye.

Ku bemera bakanizihiza ivuka rya Yesu bizera ko uyu mwana w’Imana yaje ari urumuri rumurikira Isi, ishusho y’icyizere, ubugwaneza ndetse ko yaje aje gukura abantu mu mwijima, akaba ari yo mpamvu mu birori byo kwizihiza ivuka rye hifashishwa amatara.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ni bwo bufata iya mbere mu kurimbisha inguni zimwe na zimwe z’umujyi, ibigo binyuranye birimo amabanki, iby’ubwishingizi, iby’ubucuruzi na za kaminuza bikunga mu ryabwo.

IGIHE yazengurutse tumwe mu duce tw’Umujyi wa Kigali ireba aho imyiteguro igeze mu gihe iminsi ibarirwa ku ntoki ngo hizihizwe Noheli n’Ubunani.

Kugeza ubu Umujyi wa Kigali urara waka mu mfuruka zose binyuze mu ruvangitirane rw’amatara n’imitako, bitanga ishusho y’urumuri rutuma uruhanze amaso arushaho kwizihirwa.

Kuri ubu iyo uzengurutse ahantu henshi mu masaha y’ijoro, uhasanga urujya n’uruza rw’abagize imiryango, abakundana n’abandi, basazwe n’ibyishimo bidasanzwe bari gufatira amafoto n’amashusho kuri iyi mitako iba iteye ubwuzu.

Abari guca iruhande rw'ahantu hatatse, ntibari kuharenga badafashe udufoto tw'urwibutso
Umujyi wa Kigali wifurije Abaturarwanda ibirori by'iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani
Bank of Kigali Plc yatatswe byihariye mu rwego rwo kwinjirana n'abakiliya bayo mu 2024 mu buryo butuma barushaho kwishimira serivisi bahabwa
Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere, BRD, na yo yifuje kwizihizanya iminsi mikuru n'Abanyarwanda, irimbisha inyubako ikoreramo mu Mujyi wa Kigali rwagati
Banki ya Kigali yafatanyije n'Umujyi wa Kigali gutaka rond point nini iri rwagati mu mujyi
Inyubako ikoreramo I&M Bank Rwanda Plc. yatatswe mu buryo bunogeye ijisho
Bitewe n'ukuntu Kigali iba itatse mu bihe by'iminsi mikuru, iyo utembera mu masaha y'ijoro uba wumva utataha
Rond point nini iri mu Mujyi wa Kigali rwagati ni uku yarimbishijwe mu bihe bigana ku minsi mikuru ya Noheli n'Ubunani
Iyi foto yafatiwe ku nyubako ya La Bonne Adresse, igaragaza inyubako zikoreramo banki zitandukanye zirimo Ecobank, Equity Bank na Ubumwe Grande Hotel
Mu bice bya KABC na Kigali Heights na ho harimbishirijwe kwakira iminsi mikuru
Hari aho ugera ugasanga hatakishijwe amatara y'amabara atandukanye ku buryo uruvangitirane rwayo ruryohera amaso y'ureba
Hotel ya Four Points by Sheraton, ni ubwo buryo yifurijemo abakiliya bayo iminsi mikuru myiza
Uri kuzenguruka rond point nini mu Mujyi wa Kigali rwagati, Liquid Intelligent Technologies yahatatse mu buryo bubereye guhangwa ijisho
Umujyi wa Kigali ukomeje kurimbishwa mu bice bitandukanye byawo mu kwitegura iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani
Imbuga City Walk, ka gace kahariwe abanyamaguru, ikomeje kwitabwaho by'umwihariko
Imbere mu nyubako ikoreramo Umujyi wa Kigali, hatakishije ikirugu n'amatara menshi aha ikaze buri wese uhagannye
Imihanda myinshi yo mu Mujyi wa Kigali ni uku iba imeze mu bihe by'iminsi mikuru
Iminsi isoza umwaka ifatwa nk'idasanzwe bigaragarira mu myiteguro yayo
Inyubako ikoreramo Ikigo cy'Ubwishingizi cya Sanlam ni uko itatse
Inyubako ya KABC isanzwe yaka mu mabara y'urwererane ariko ubu byabaye akarusho kuko irara ishashagirana
Inyubako ya I&M Bank itatse mu buryo utasanga ahandi mu Mujyi wa Kigali
Inyubako ya Kigali Heights mu masaha y'ijoro itanga ikaze ku bayigana, ibereka ko ibifuriza iminsi mikuru myiza
Inyubako ya Kigali Heights, izengurukishijwe imitako y'amatara ku buryo aho wayirebera yose ubona ko ishamaje
Inyubako ikoreramo Umujyi wa Kigali mu buryo bwayo bwihariye ni uku yatatswe mu kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka wa 2023
Ishusho y'izina 'KIGALI' iherereye muri Imbuga City Walk, ni ahantu heza ho gufatira ifoto muri iyi minsi
Sosiyete zitandukanye zishyira imbaraga mu kwifuriza abakiliya bazo gusoza umwaka neza
Isura y'Umujyi wa Kigali yamaze guhinduka mu bice bimwe na bimwe
Iyi foto igaragaza igicucu cy'umutako uri muri rond point iri mu Mujyi wa Kigali rwagati
Iyi mitako ikikije inyubako ya Kigali Convention Centre, iyo ihuye n'amabara y'iyi nyubako hahita haba urwererane
Iyi rond point itakishije ibishushanyo binyuranye birimo n'ibigaragaza ikirango cya Banki ya Kigali
Kaminuza ya Mount Kigali ni imwe mu bigo byafashije gutaka rond point ya Sonatubes
Uretse kurimbisha Umujyi wa Kigali, imyiteguro y’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani irarimbanyije mu nguni zose
BK Group PLC yasoje umwaka neza kuko nko mu mezi icyenda ya mbere ya 2023, yungutse miliyari 55,1 Frw nyuma yo kwishyura imisoro
Kigali Convention Centre isanzwe ikurura benshi, mu minsi mikuru iba yatatswe byihariye
Uhagaze mu nyubako y'Ubucuruzi ya KIC, ni gutya uba witegeye Rond Point nini y'Umujyi wa Kigali
Ku bwiza isanganywe, imikindo yo mu mihanda y'Umujyi wa Kigali yongeweho n'amatara ayimurikira mu ijoro
Kuva hejuru kugera hasi, inyubako ya Ubumwe Grande Hotel, itakishije amatara yaka mu mabara anyuranye
Mu busitani bw'inyubako ya KABC iherereye ku Kimihurura, hatakishije imitako iteye ubwuzu
Mu gihe cy'iminsi mikuru, ijoro ntaho riba ritandukaniye n'amanywa
Rond point ya KBC na yo yararimbishije mu buryo butuma irushaho kunyura uyireba
Mu mihanda n'utuyira twinshi, hatatswe byihariye mu kwizihiza iminsi mikuru
Mu masaha y’ijoro, Kigali iri kurara ishashagirana bidasanzwe
Mu mihanda yose hatatswe bidasanzwe mu kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka n'itangira umushya
Mu muhanda uva Sonatubes werekeza Rwandex, hatatse mu buryo bubereye ijisho
Muri ibi bihe by'iminsi mikuru, Kigali irimbishwa amatara yagenewe ibirori byo ku rwego rwo gusoza umwaka
Muri ibi bihe by'iminsi mikuru Kigali yose iba yaka kandi mu buryo bukurura ureba
Muri iyi minsi ni uko Ubumwe Grand Hotel imeze urebye mu bushorishori bwayo
Buri mwaka ugira akawo gashya mu mitegurire y'imitako n'uruvange rw'amatara
Mu gihe habura iminsi itageze ku icumi ngo umwaka wa 2023 urangire, mu Mujyi rwagati hararabagirana
Imitako itandukanye iba yashyizwe mu Mujyi rwagati mu guha Kigali indi shusho yihariye
Nubwo waba uri mu bilometero byinshi, ubona ubutumwa bwa Kigali Marriott Hotel bwifuriza abayigana kuryoherwa n'impera z'umwaka
Roind Point y'Umujyi wa Kigali ni uku igaragara mu ijoro
BK Insurance yafashije abayigana kunogerwa n'imitako ibaha ikaze
Rond point nini yo mu mujyi rwagati yashyizwemo imitako inyuranye kandi yihariye
Rond Point iteganye na Centenary House, na yo yatatswe mu buryo buboneye
Ubusitani bwo kuruhukiramo buri imbere y'Umujyi wa Kigali, nabwo bwitaweho buratakwa
Ubusitani bwo mu bice binyuranye by'Umujyi wa Kigali, bwagiye bushyirwamo imitako itandukanye ku bufatanye n'ibigo binyuranye
Ubwiza bwa Kigali mu bihe by'iminsi mikuru bugaragara cyane mu masaha y'ijoro
Ubwo twafataga aya mafoto, benshi mu banyuraga imbere y'inyubako y'Umujyi wa Kigali, bafataga aga-selfie
Iyi foto yafatiwe imbere y'Umujyi wa Kigali mu cyerekezo cy'ahari BPR Bank
Uhagaze ku gasongero k'inyubako y'Umujyi wa Kigali, muri ibi bihe ubona ishusho ya Kigali nshya
Umuhanda umanuka uva mu mujyi rwagati werekeza ku Muhima, utakishije amatara yaka mu ishusho y'inyenyeri
Umujyi wa Kigali warimbishijwe bidasanzwe mu myiteguro ya Noheli n’Ubunani
Umujyi wa Kigali warimbishijwe bidasanzwe mu myiteguro ya Noheli n’Ubunani nk'uko bimaze kuba umuco mu Rwanda no mu bindi bihugu
Uva Sonatubes werekeza i Remera, umuhanda waho utakishijwe amatara meza
Nawe ushobora kuhegera ukahafatira agafoto k'urwibutso
Imitako ya Noheli iba iri ahantu henshi hatandukanye
Ku Biro by'Umujyi wa Kigali ni uku harimbishijwe mu kwitegura iminsi mikuru

Amafoto: Igirubuntu Darcy na Irakiza Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .