Bimwe muri ibyo, ni imihanda. Bimaze kumenyerwa ko akenshi iyo u Rwanda rwakiriye inama nini, hakunda kuba umuvundo w’imodoka kuko inzira zimwe ziba zafunzwe zigaharirwa abashyitsi.

Kuri ubu, Umujyi wa Kigali n’abafite ibikorwa remezo mu nshingano bari gukora iyo bwabaga kugira ngo iki kibazo gikemurwe; hahangwa imihanda mishya naho isanzwe igasanwa.

Umujyi wa Kigali watangaje ko mu mihanda mishya iri kubakwa harimo uva Rwandex ukanyura mu Myembe cyangwa se Rwandex- Kigali Convention Centre. Kugeza ubu, uyu muhanda wamaze kuzura kuko ugeze ku kigero cya 98% ibisigaye akaba ari ugusiga amarangi n’indi mirimo ya nyuma.

Undi muhanda ni unyura ku Biro by’Akarere ka Gasabo – Airtel- Sport View Hotel – Control Technique wo ugeze ku kigero cya 35% wubakwa.

Hari undi muhanda wa Nyabisindu – Nyarutarama – Green Hills – Kibagabaga ugeze kuri 30%. Uyu muhanda wagenewe miliyari 3.3 Frw hamwe n’uzahuza Kabeza-Alpha Palace uzatangira kubakwa mu cyumweru gitaha.

Mu mihanda iri gusanwa harimo uwa Murindi – Rusororo ugeze kuri 25 %.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest, yabwiye IGIHE ko iyi mihanda yose iteganyijwe kuba yarangirangiye mu mpera za Mata uyu mwaka nubwo hari imbogamizi ziri kugenda zigaragara.

Ati “Imirimo iragenda neza, ariko dukomeje guhura n’imbogamizi zirimo imvura nyinshi yaguye mu Ukuboza 2019 ndetse n’ibijyanye no kwimura abaturage ndetse no kwimura ibindi bikorwa nemezo nk’impombo z’amazi, imigozi itanga internet, insinga z’amashanyarazi.”

Umwaka ushize Guverinoma yemeje ingengo y’imari ya miliyari 20.1 Frw zigenewe ibikorwa bibanziriza CHOGM, harimo miliyari 10.87 Frw zizakoreshwa mu kwagura aho indege ziparika ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe n’ibindi bikorwa ku kibuga.

Umuhada Rwandex unyura mu Myembe cyangwa se Rwandex- Kigali Convention Centre wamaze kuzura

Umuhanda uturuka Rwandex werekeza ku Kimihurura ahazwi nko ku Myembe wamaze gushyirwamo kaburimbo
Umuhanda uturuka Rwandex werekeza ku Kimihurura ahazwi nko ku Myembe wamaze gushyirwamo kaburimbo
Uyu muhanda hakurikiyeho kuwutunganya bya nyuma harimo guca imirongo n'ibindi byoroheje
Uyu muhanda hakurikiyeho kuwutunganya bya nyuma harimo guca imirongo n'ibindi byoroheje
Ahazajya indabo zo ku muhanda naho hamaze gutunganywa
Ahazajya indabo zo ku muhanda naho hamaze gutunganywa
Amatara yo ku muhanda nayo yamaze gushyirwaho
Amatara yo ku muhanda nayo yamaze gushyirwaho

Umuhanda uturuka ku Karere ka Gasabo – Airtel- Sport View Hotel – Control Technique ugeze kuri 30% ukorwa

Uyu muhanda uturuka munsi y'Akarere ka Gasabo ukanyura munsi ya Airtel
Uyu muhanda uturuka munsi y'Akarere ka Gasabo ukanyura munsi ya Airtel
Mu gihe cy'inama ya CHOGM, uyu muhanda uzifashishwa mu kurwanya umuvundo w'imodoka muri Kigali
Mu gihe cy'inama ya CHOGM, uyu muhanda uzifashishwa mu kurwanya umuvundo w'imodoka muri Kigali
Imirimo yo kubaka uyu muhanda irarimbanyije aho byitezwe ko mu mezi nk'atatu uzaba warangiye
Imirimo yo kubaka uyu muhanda irarimbanyije aho byitezwe ko mu mezi nk'atatu uzaba warangiye
Uvuye kuri Airtel werekeza ahazwi nko mu Migina hari gutunganywa ku buryo hajyamo kaburimbo
Uvuye kuri Airtel werekeza ahazwi nko mu Migina hari gutunganywa ku buryo hajyamo kaburimbo

Umuhanda Nyabisindu – Nyarutarama – Green Hills – Kibagabaga ugeze kuri 30%

Umuhanda ugera Nyarutarama uciye i Nyabisindu watangiye gukorwa nawo
Umuhanda ugera Nyarutarama uciye i Nyabisindu watangiye gukorwa nawo
Imashini ziri gukora ubutitsa ku buryo ukwezi kwa gatandatu kwazasanga iyi mihanda yose yaruzuye
Imashini ziri gukora ubutitsa ku buryo ukwezi kwa gatandatu kwazasanga iyi mihanda yose yaruzuye

Umuhanda ugana kuri Intare Arena nawo uri gusanwa

Umuhanda ugana i Rusororo ku Intare Conference Arena nawo warafunzwe kugira ngo uvugururwe neza
Umuhanda ugana i Rusororo ku Intare Conference Arena nawo warafunzwe kugira ngo uvugururwe neza
Mu minsi ishize, imirimo yadindijwe n'imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye bya Kigali
Mu minsi ishize, imirimo yadindijwe n'imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye bya Kigali

Amafoto: Niyonzima Moïse