Ingamba zafashwe mu guhangana n’iki cyorezo ni zo zatumye abantu bamwe na bamwe batangira gushaka ubundi buryo bwatuma babona amaramuko, bakabaho batishingikiriza ku bandi cyangwa ngo babategere amaboko.
Mu bakuye amasomo kuri COVID-19, harimo n’umubyeyi wo mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi. Uyu usanzwe ari umuyoboke wa ADEPR, yayobotse umurimo wo kudoda inkweto ngo ushobore kumuha ikimutunga we n’umuryango we.
Akorera akazi ke ku gasima gaherereye imbere y’amarembo y’Urwunge rw’Amashuri rwa Gihundwe n’Urusengero rwa ADEPR Gihundwe, urwa mbere rw’iri torero rwubatswe mu Rwanda cyane ko ari ho ryatangiriye mu 1940.
Aho hantu ni iseta rizwi cyane ndetse riyobokwa n’abakoresha inkweto mu Mudugudu wa Kamuhirwa, Akagari ka Kamurera, Umurenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko amaze igihe gito atangiye uyu mwuga ariko abona umuha icyizere.
Yagize ati “Maze igihe gito ntangiye kudoda inkweto. Ni nk’amezi atandatu. Nabitangiye nyuma yo kubona ingaruka COVID-19 yangizeho. Natekereje gushaka icyamfasha kwiteza imbere.’’
Uyu mubyeyi asanzwe ari umuririmbyi w’imwe muri korali muri ADEPR muri Gihundwe.





Amafoto: Yuhi Augustin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!