Benshi mu babonye iyi nkuru ntabwo batangajwe n’uko umwana ashobora gukora akazi kamwe nka ka se, ahubwo batunguwe n’amafoto abiri yafashwe mu bihe bitandukanye. Imwe igaragaza Ruben Flowers III akiri muto yicaye iruhande rwa se mu ndege, mu gihe iya kabiri igaragaza aba bombi nabwo bari mu ndege, umwe ari umupilote undi amwungirije nka ‘co-pilot’.
Uyu musore agaragaza ko kuva mu bwana bwe yakundaga gukurikira se bakicarana mu ndege ubwo yitegura kuyitwara, ndetse avuga ko inzozi ze zari ukuvamo umupilote hakiri kare, umunsi umwe akazatwara indege ari kumwe na se Ruben Flowers Jr atarajya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Muri Kanama 2023 aganira n’Ikinyamakuru People cyandikirwa muri Amerika, Ruben Flowers III yavuze ko afite imyaka 17 ari bwo yafashe umwanzuro ntakuka wo kuzamera nka se, avuga ko yabitewe n’ukuntu yabonaga se ahora ajya ku kazi afite ibyishimo.
Ati ‘‘Nkunda gutwara indege, ni byo biro byiza ku Isi.’’
Inzozi z’uyu musore zabaye impamo muri Werurwe 2023, ubwo yemerwaga nk’umupilote wa Southwest Airlines, ku nshuro ya kabiri akora ako kazi akagira amahirwe yo gutwara indege nk’uwungirije se ubwo we yakoraga urugendo rwa nyuma rukurikirwa n’ikiruhuko cye cy’izabukuru, barukora bava Omaha berekeza Chicago.
Bakigera i Chicago, uyu musore yahise akomeza gutwara indege, se akomereza aho bamwakiriye ngo ahabwe ikiruhuko cye cy’izabukuru ariko avuga uburyo yishimiye gukora urwo rugendo rwe rwa nyuma ari kubona inzozi z’umuhungu we ziba impamo.
Ati ‘‘Nanejejwe cyane no gutwara indege ndi kumwe n’umuhungu wanjye. Ni umugisha udasanzwe kuri njye, byari byiza cyane.’’
Uwo musaza w’imyaka 65 yabaye umupilote wa Southwest Airlines imyaka 30, gusa gukunda gutwara indege bikaba byarabaye uruhererekane mu muryango we kuko n’umuvandimwe we ari kapiteni w’indege muri Southwest Airlines ndetse na mubyara we akaba ari guhugurirwa kuba kapiteni w’indege muri Southwest Airlines.
Ni mu gihe abandi bavandimwe ba Ruben Flowers III barimo murumuna we ndetse na mushiki we, na bo bafite ibyangombwa bibemerera gutwara indege.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!