Iri siganwa ryabereye mu mihanda yo mu Karere ka Rulindo, mu Majyaruguru, ryitabiriwe n’imodoka eshanu.
Sina Gérard wateye inkunga iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya kabiri nyuma y’irya 2019, yuriye ikigega cyo ku Musozi wa Tare kugira ngo abashe kureba neza uko imodoka zisiganwa.
"Nyirangarama Sprint Rally 2022" yegukanywe na Gakwaya Jean Claude ukinana na Mugabo Claude. Bombi bakoresheje iminota 51 n’amasegonda 15 mu duce dutanu twari tugize isiganwa.
Kuri uyu Musozi wa Tare ubarizwa mu Kagari ka Nyirangarama, ahasorejwe isiganwa ryageze n’i Shyorongi, ni ho Sina Gérard afite ibikorwa bye byinshi bitandukanye.



Amafoto: Yuhi Augustin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!