Icyo gihe cyongewe n’Inama idasanzwe y’Abaminisitiri yateranye kuwa 1 Mata 2020, gishyirwaho iminsi 15 yagombaga kurangira kuwa 19 Mata; ndetse kuwa 17 Mata, yongeye kwemeza ko gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa bibujijwe kugeza ku wa 30 Mata 2020.

Mu ngamba za Guverinoma zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus harimo kuguma mu rugo umuntu akahava gusa ajya gushaka cyangwa gutanga serivisi zihutirwa zirimo iza banki, farumasi, gushyingura, kwivuza n’ibindi.

Mu gihugu hose ingendo zaragabanyijwe, urujya n’uruza rw’abantu ruba ruke kuko n’ingendo rusange zahagaritswe. Ubu kujya guhaha ni ukwifashisha butiki yo hafi yawe, cyangwa abafite imodoka bagatanga impamvu za ngombwa zibemerera kubikora.

IGIHE yafashe ifoto yihariye igaragaza umubyeyi ari ku igare rya 'pneu ballon'. Yafashwe ku wa 25 Mata 2020, mu muhanda uva mu Mujyi wa Kigali rwagati igana Nyabugogo, ahari isoko ry’imyaka n’ibikoresho by’isuku ahazwi nko kwa Mutangana.

Uyu mubyeyi agaragara ari ku igare, ahetse igikapu kinini cyo guhahiramo! Uvuze ko asobanutse ntiwaba urengereye kuko aboneka yanubahirije amabwiriza yo kwirinda nko kwambara agapfukamunwa.

Abamubonye bamutangariye cyane ko ari gake wasanga mu Mujyi wa Kigali umuntu w'igitsinagore atwaye igare. I Nyabugoro, igare riri mu binyabiziga byifashishwa cyane n'abagiye guhaha.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye ku butaka bw’u Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, abantu 183 bamaze kuyandura mu gihe abakize ari 88.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kuguma mu rugo, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abamubonye atwaye igare bamutangariye, barahindukira bamuhanga amaso
Abamubonye atwaye igare bamutangariye, barahindukira bamuhanga amaso
Uyu mubyeyi yari yambaye agapfukamunwa
Uyu mubyeyi yari yambaye agapfukamunwa
Umubyeyi yagaragaye i Nyabugogo ari kunyonga igare agiye guhaha, yari yambaye n'agapfukamunwa
Umubyeyi yagaragaye i Nyabugogo ari kunyonga igare agiye guhaha, yari yambaye n'agapfukamunwa
Mu Rwanda hashize ukwezi gusaga hashyizweho gahunda ya Guma mu rugo. Hakorwa ingendo za ngombwa gusa zirimo no guhaha
Mu Rwanda hashize ukwezi gusaga hashyizweho gahunda ya Guma mu rugo. Hakorwa ingendo za ngombwa gusa zirimo no guhaha
Amagare ari mu binyabiziga byifashishwa rimwe na rimwe n’abagiye guhaha mu bice bya Nyabugogo
Amagare ari mu binyabiziga byifashishwa rimwe na rimwe n’abagiye guhaha mu bice bya Nyabugogo

Amafoto: Niyonzima Moïse