00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Perezida Salva Kiir yasesekaye i Nairobi muri RwandAir

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 13 September 2022 saa 02:30
Yasuwe :

Bisanzwe bimenyerewe ko abanyacyubahiro batandukanye cyane cyane abakuru b’ibihugu bakoresha indege zihariye igihe bafite ingendo hirya no hino ku Isi, gusa ibi siko byagenze kuri Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir kuko ubwo yajyaga mu muhango w’irahira rya William Ruto nka Perezida wa Kenya yageze i Nairobi ari mu ndege ya RwandAir.

Perezida Salva Kiir yageze i Nairobi kuwa Mbere tariki 12 Nzeri 2022 benshi batungurwa no kumubona mu ndege ya RwandAir, ndetse bitangira guhinduka ikiganiro mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Si ubwa mbere Salva Kiir akoresheje indege ya RwandAir kuko no mu 2021 ubwo yagiriraga uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Afurika y’Epfo yakoresheje iyitwa Muhabura.

RwandAir yatangije ingendo zayo bwa mbere muri Sudan y’Epfo, ku Kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Juba ku wa 12 Ukwakira mu 2013.

Perezida Salva Kiir yageze ku kibuga cy'indege i Nairobi ari muri RwandAir
Perezida Kiir akunze gukoresha RwandAir mu ngendo ze zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .