00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: No mu migano ntibahatinya! Umurava uranga abarinda Pariki y’Ibirunga

Yanditswe na Kwizera Emmanuel
Kuya 29 January 2022 saa 11:54
Yasuwe :

Kurinda Pariki ni umwe mu mirimo isaba ubwitange kuko bisaba kugenzura isaha ku isaha ko nta kibangamira ubuzima bw’inyamaswa buri muri iyo pariki.

Muri Pariki y’Ibirunga ni hamwe mu hagaragarira akazi gakomeye aba bagabo n’abagore bakora, ubwo umunyamukuru ufata amafoto, Emmanuel Kwizera yagiriraga uruzinduko muri iyi pariki yabonye umwe muri aba barinzi afite umurava udasanzwe.

Iyi foto igaragaza umurinzi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ari kugenzurira umutekano mu migano miremire muri iyi Pariki iherereye mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru.

Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ifite ubuso bwa kilometero kare 160, igizwe n’amashyamba n’ibirunga bitanu ku gice cy’u Rwanda ari byo Kalisimbi, Muhabura, Sabyinyo, Bisoke na Gahinga.

Ifoto: Emmanuel Kwizera


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages