Kuri uyu wa 24 Gicurasi 2022 nibwo Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC) yasezereye abahoze ari abasirikare mu nyeshyamba zo mu mitwe itandukanye ikorera mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya congo igamije gutera u Rwanda bagera kuri 735.
Nyuma yo gusoza umuhango wo gusezerera abasirikare no kubasubiza mu buzima busanzwe, Minisitiri Gatabazi yagize umwanya munini wo kuganira n’umwana muto wari wamugaragarije urugwiro ubwo babyinanaga ikinimba mu kwishimira aba bagiye gusubizwa mu miryango yabo.
Abashyitsi bakuru muri iki Kigo cya Mutobo bakirijwe ibigori bitetse n’ibinyobwa by’ubwoko butandukanye ari nabwo Gatabazi yaboneyeho kuganira n’umwe mu bana bakomoka ku bahoze ari abasirikare bamaze iminsi bahugurirwa i Mutobo basangira ikigori ndetse nyuma anamugenera impano.

Ifoto: Yuhi Augustin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!