00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Madamu Jeannette Kagame yateye igiti mu kuzirikana Paul Farmer

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 30 August 2022 saa 09:49
Yasuwe :

Madamu Jeannette Kagame yateye igiti muri Kaminuza yigisha Ubuvuzi bugera kuri bose, ya Global Health Equity iherereye i Butaro mu Karere ka Burera mu kuzirikana uruhare rwa Paul Farmer wayishinze.

Ibi byabaye ku Cyumweru, tariki ya 28 Kanama 2022, ubwo habaga ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 44 basoje amasomo yabo y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza baturuka mu bihugu bisaga 11 byo ku migabane inyuranye.

Uyu muhango witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame; Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda; Dr Uwamariya Valentine; Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugerero Dancille, abayobozi mu nzego z’ibanze n’Umuryango mugari wa Kaminuza ya Global Health Equity n’ababyeyi ba bamwe mu banyeshuri basoje amasomo.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Partners In Health, Ophelia Dahl, ari na yo ishamikiyeho iyi kaminuza yavuze ko yashinzwe mu 2015 bivuye mu nzozi za Paul Farmer uherutse kwitaba Imana.

Yashimye cyane imiyoborere y’u Rwanda, yemeza ko ibimaze gukorwa ariyo bikeshwa.

Yashimangiye ubucuti uyu muryango ufitanye n’u Rwanda kandi ko buri mu bituma iyi Kaminuza irushaho gutanga uburezi bugamije impinduka mu buvuzi, hakemurwa bimwe mu bibazo bwari bufite bujyanye n’ubumenyi buke bw’abakora muri urwo rwego.

Nyuma y’umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 44 bari bamaze umwaka bahabwa amasomo mu buvuzi n’ubuzima, Madamu Jeannette Kagame yateye igiti cyo kuzirikana uruhare rwa Paul Farmer mu burezi bw’u Rwanda.

Igiti cyatewe na Madamu Jeannette Kagame cyanditsweho amagambo ari mu rurimi rw’Ikigiriki “Podocarpus Falcatus”.

Dr Paul Farmer yari umwe mu bantu b’inshuti zikomeye z’u Rwanda ndetse narwo rwamweretse inshuro nyinshi ko rwishimira umusanzu we binyuze mu mudali w’igihango Perezida Kagame yamuhaye mu 2019.

Uyu mugabo yagize uruhare mu ishingwa rya UGHE ndetse ni n’umwe mu batangije Umuryango Partners in Health ufasha muri serivisi zitandukanye z’ubuzima.

Dr Paul Farmer wari umaze igihe kigera ku kwezi mu Rwanda atanga amasomo muri Kaminuza ya UGHE anakora ubuvuzi mu Bitaro bya Butaro, yitabye Imana ku wa 21 Gashyantare 2022.

Icyo gihe Perezida Paul Kagame yavuze ko bibabaje kubura Dr Paul Farmer cyane ko ari n’umuntu wakundaga u Rwanda, wanagize uruhare mu kurusana.

Madamu Jeannette Kagame yateye igiti muri UGHE mu kuzirikana uruhare rwa Paul Farmer mu burezi bw'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .