Byari nyuma y’umukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 9 Nzeri 2023, aho APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona itsinze REG BBC amanota 80-68, yuzuza intsinzi enye ku busa bw’iyi Kipe ya Sosiyete y’Ingufu mu Mikino ya Kamarampaka “BetPawa Playoffs”.
Muri uyu mukino wa nyuma, Axel Mpoyo, ni we watsinze amanota menshi, angana na 25, anakora ‘rebounds’ eshanu.
Nyuma y’igihe cyari gishize hatangiye kugaragara amarenga y’urukundo hagati ya Axel Mpoyo na Navida Duz, umukobwa wa Jeanine Noach wavuzwe cyane ubwo yakundanaga n’Umuhanzi Cyusa, ababyeyi baba bombi bagaragaye bafata ifoto ya ‘selfie’ na bo mu bigaragarira amaso ubona akanyamuneza ari kose.
Ifoto yafashwe na Jeanine Noach ari kumwe na nyina w’umusore ukundana n’umukobwa we, ndetse n’aba bana babo. Igaragaza Axel Mpoyo ari inyuma ya Jeanine Noach mu gihe iburyo bwabo Navida Duz we aba yegamye kuri nyina w’umusore bakundana ushobora kuzamubera nyirabukwe.
Ibya Axel Mpoyo na Navida Duz byatangiye kumenyekana cyane muri Kamena uyu mwaka ubwo bashyiraga hanze amafoto basohokeye i Zanzibar.
Byongeye kwigaragaza tariki 25 Kanama 2023 mu mukino APR BBC yatsinzemo Patriots BBC amanota 70-63. Wari umukino wa kabiri mu ya “BetPawa Playoffs”; Navida Duz yagiye gushyigikira uyu musore wari uri mu bakinnyi APR BBC yifashishije.
Axel Mpoyo wari yambaye nimero 21. Uyu mukobwa na we yari yambaye umupira wanditseho iyi nimero ndetse n’izina ‘Mpoyo’ mu kwerekana ko amushyigikiye.
Mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Instagram na Uwase Kathia Kamali uzwi mu Itsinda Mackenzies Rwanda, agaragaza Navida yizihiwe arangije ati “Navida Duz ntabwo yaje gukina!”
Uyu mukobwa na we yahise akorera ubu butumwa ‘repost’ kuri Instagram story yongeraho indirimbo “The Weekend” ya Stormzy na Raye. Ni indirimbo ivuga ku mukobwa witereteye umusore.
Mbere y’uko ibya Mpoyo na Navida bitangira gusakara, aba bombi bari bamaze iminsi bagaragarizanya amarangamutima ku mbuga nkoranyambaga.
Uretse ibyo, nyina w’uyu mukobwa Jeanine Noach akurikira ku rubuga rwa Instagram uyu musore ukundana n’umukobwa we.
Navida Duz ni umukobwa wa Jeanine Noach. Uyu mugore yatandukanye n’Umuhanzi Cyusa mu Ukwakira umwaka ushize nyuma y’igihe bari bamaze mu rukundo.
Ifoto: Kwizera Hervé
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!