Buri wa gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kamena, Isi yizihiza umunsi wahariwe amandazi. Ni umunsi utegurwaho ibirori bitandukanye bitewe n’umuco w’igihugu runaka. Hari aho usanga amandazi atangwa ku buntu cyangwa akagirwa impano ihabwa abakiliya.
Umunsi wahariwe amandazi watangiye wizihizwa muri Amerika nk’uw’Igihugu ’National Donut Day’.
Igitekerezo cyo kwizihiza uyu munsi cyubakiye ku nkuru y’abasirikare bagobotswe bagahabwa amandazi bari ku rugamba mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi yose.
Umunsi watangiye kwizihizwa nyuma y’igikorwa cyateguwe n’Umuryango wiswe The Salvation Army cyabereye muri Chicago mu 1938 cyashimiwemo abagaburiye abasirikare mu ntambara.
The Salvation Army yatangaga ubufasha burimo ubw’imbangukiragutabara, inyubako zo kuruhukiramo, ibiribwa n’imyambaro ku barwayi. Mu byo batanze rero harimo n’amandazi.
Mu Rwanda si inshuro nyinshi umunsi nk’uyu wizihizwa ngo abantu babishamadukire cyane ariko ntibikuraho ko umuntu ashobora kwihemba irindazi cyane ko ari kimwe mu biribwa bikundwa na benshi mu kubyiruka kwabo.
Mutimura ukorera ku Muhima ahazwi nka La Fraîcheur yabwiye IGIHE ko yishimira umunsi nk’uyu kuko usobanuye byinshi mu bushabitsi bwe.
Ati ‘‘Umunsi Mpuzamahanga wahariwe amandazi turawishimira nk’abantu tuyakora. Biratunezeza ko uha agaciro ibyo dukora, bikarushaho kumenyekana.’’
Umunyamakuru wa IGIHE ufata amafoto yatembereye mu ruganda rukora amandazi afata amafoto agaragaza imiterere y’icyo kiribwa cyashyiriweho umunsi mpuzamahanga wo kukizirikana.
Igihembo cyakunyura uyu munsi wa none ni ukwifatanya n’abandi ukihemba irindazi!








TANGA IGITEKEREZO