Ijoro ry’agacurama ryatangiye kwizihizwa mu 1997, riba mu mpera za buri cyumweru cya nyuma cy’ukwezi kwa Kanama. Muri uyu mwaka ryizihijwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2020.
Uducurama ni inyamabere zifite umwihariko kuko zo zifite ubushobozi bwo kuguruka.
Ku Isi hari amoko atandukanye y’uducurama kuko tubarizwa mu agera mu 1240. Bituma twiharira 20% by’inyamabere zose.
Uducurama dukunda kuba mu matsinda magari, aho usanga hari n’iribamo uturenga miliyoni. Uburebure bw’agacurama gato mu bwabayeho bwose ni sentimetero ebyiri, ndetse gapima amagarama abiri ariko ibaba ryako ripima sentimetero 15. Agacurama kanini kurusha utundi gafite ibaba ripima metero 1.7, gapima ikiro kirenze 1.1.
Uducurama twinshi ntitureba neza ndetse mu ijoro nibwo tubona. Iyo tugenda tubanza gukoresha ijwi, iyo rigiye ntihagire ikiritangira, gakomeza kuguruka kagana mu cyerekezo cyako.
Utunini two tureba neza, tukarya ibyo tubona aho kubanza kumviriza amajwi yisubiramo nk’uko ku duto bigenda. Utwinshi muri two dutungwa n’udukoko duto n’imbuto.
Hari uducurama tugereranywa na vampire, dutunzwe no kunywa amaraso bitewe n’imiterere y’amenyo yatwo magufi kandi atyaye.
Agacurama ntigashobora kuguruka intera ndende ariko kagenda ibilometero 160 ku isaha.
Hari abatekereza ko agacurama kagenda gacuramye bitewe n’uko aho gahagaze cyangwa se iyo gasinziye kagaragara gacuramye nubwo atari ko kuri.
Ijoro mpuzamahanga ryahariwe agacurama ryizihizwa n’ibihugu 30 kuva mu 1997, igamije ahanini kwigisha abantu ubwoko bw’uducurama two ku Mugabane w’u Burayi.
Eurobats itegura iki gikorwa isobanura impamvu uducurama ari ingenzi mu mibereho y’Isi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!