00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’umunsi: Inyubako ya Simba Center ikomeje kuvugisha abanya- Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 August 2023 saa 07:33
Yasuwe :

Ku mbuga nkoranyambaga, amashusho n’amafoto y’abagenderera inyubako ya Simba Center akomeje guca ibintu bitewe n’umutako w’amazi aba azamuka imbere yayo akunze kurangaza abayigana.

Uretse abagana iri hahiro, hari benshi bari Simba Center bagiye gufatira ifoto kuri iyi nyubako ifite agace kaba kazamukamo amazi ari mu mabara atandukanye, bikaryohera amaso y’abatari bake.

Buri mugoroba usanga abantu batandukanye bavuye ku mirimo basohokanye n’imiryango yabo kuri Simba center, inyubako nshya iri i Gacuriro atari uguhaha gusa bibajyanye ahubwo bashaka no kuharuhukira ari nako bahafatira amafoto y’urwibutso.

Iyi nyubako ubusanzwe irimo ihahiro rya Simba rihuriwemo n’abacuruzi batandukanye bityo bikaba byagorana ko ugira ibyo uhabura mu gihe waba ugiye kuhahira.

Binavugwa ko hari gutegurwa gushyirwa ibikinisho bigezweho by’abana ku buryo hazaba ahantu hagutse ho kwidagadurira.

Simba Center iherereye i Gacuriro ikomeje kuvugisha abanyamujyi
Benshi baba bafite amatsiko y'aya mazi yo kuri Simba
Ku mugoroba kuri Simba haba hakoraniye abatari bake ba ba bagiye kuhagorobereza
Hashyizwe intebe zicaraho abashaka kugorobereza kuri Simba
Benshi bishimira gukinira muri aya mazi ariko bifata amashusho n'amafoto
Ni amazi aba azamuka mu mabara atandukanye
Aya mazi yakuruye urujya n'uruza kuri Simba iherereye i Gacuriro
Bitewe n'uburyo atari ibintu bimenyerewe, usanga hakoraniye abantu benshi bagiye kuruhukira ku mbuga ya Simba

Amafoto: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .