Ibi bisa neza n’ubuzima Abanya-Kigali bazindutsemo aho benshi bihutiye kujya guhaha ibiribwa no kugura ibikoresho bazifashisha mu byumweru bibiri bagiye kumara batava mu rugo nk’imwe mu ngamba yashyizweho mu guhangana na Coronavirus.
Icyorezo cya COVID-19 gikomeje gutungura ikiremwamuntu kuva mu Burengerazuba bw’Isi kugera i Kigali. Imibare y’abandura n’abahitanwa nacyo irabigaragaraza.
Abatuye mu Mujyi wa Kigali bashobora kubara iyi nkuru neza kuko bazi uburyo bazindukiye ku masoko bagura ibyo guhunika bizabatunga mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Nk’ubu, imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu minsi 17, abantu 50 bishwe n’iki cyorezo, 80% ni ab’i Kigali. Ni ukuvuga ngo mu bantu batanu bandura Coronavirus, bane muri bo ni abo mu Mujyi wa Kigali.
Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Mutarama 2021, yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, ikayoborwa na Perezida Paul Kagame, yategetse ko Umujyi wa Kigali ushyirwa muri Guma mu Rugo y’iminsi 15.
Ni icyemezo cyafashwe kugira ngo inzego z’ubuzima zibashe gukurikirana neza imiterere y’ubwandu bwa Coronavirus mu gihugu “bugeze ku gipimo giteye inkeke mu Murwa Mukuru w’u Rwanda”.
Abanyamakuru ba IGIHE bafata amafoto batembereye mu bice bitandukanye bya Kigali bakusanya agaragaza abaturage hirya no hino mu masoko, ahagaragaye abantu benshi cyane bari guhaha ibiribwa by’amoko yose bagiye guhunika ibyo bazarya mu minsi 15 iri imbere.
Umunsi wa mbere waranzwe n’urujya n’uruza rw’abajya mu masoko guhaha ibyo bazakoresha muri ibi byumweru bibiri ndetse n’abatega imodoka zibavana mu Mujyi wa Kigali bajya mu ntara.
Bamwe bagaragaraga bikoreye imifuka y’imiceri, amavuta yo guteka, amagi, gaz zo gutekesha n’ibindi biribwa bitandukanye kugeza ku mineke ihiye.










Kanda hano urebe andi mafoto menshi y’ishusho ya Kigali ku munsi wa mbere wa #GumamuRugo.
Amafoto: Niyonzima Moïse
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!