00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’umunsi: Guverineri Habitegeko François yazimaniwe mu ruzinduko yagiriye i Burundi

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 16 Ukwakira 2021 saa 09:08
Yasuwe :
0 0

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba mu Rwanda, Habitegeko François yahawe izimano na mugenzi we Bizoza Carême uyobora Intara ya Cibitoke mu Burundi nyuma y’ibiganiro bagiranye bigamije kunoza umubano w’impande zombi.

Ibiganiro byahuje abayobozi bombi byabereye ku Mupaka wa Ruhwa ku ruhande rw’u Burundi ku wa 15 Ukwakira 2021.

Muri ibyo biganiro hatanzwemo ibitekerezo biganisha ku gukemura ikibazo cy’uyu mupaka, harimo no kuba ku nkombe z’uru ruzi haterwa imigano kugira ngo mu gihe uyu mugezi wakwimuka, urubibi ntiruhinduke.

Guverineri Habitegeko yavuze ko we na Bizoza bemeranyije kuzajya bahura rimwe buri mezi atandatu na ho Meya wa Rusizi na Musitanteri wa Komini Rugombo bagahura rimwe mu mezi atatu.

Yagize ati “Twahuye kugira ngo tuganire nk’abayobozi b’izi ntara zombi. Murabizi Abanyarwanda n’Abarundi dusangiye byinshi, dusangiye umuco, barema amasoko barashyingirana. Twagira ngo tuganire turebe uko twasubukura ibiganiro bikajya biba buri gihe rimwe na rimwe byadufasha no kwirinda ibibazo by’imipaka twavugaga.”

Nyuma y’ibiganiro, Guverineri Habitegeko n’itsinda ry’abamuherekeje barimo na Meya w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, bahawe impamba yo kubaherekeza igizwe n’imbuto n’ikaziye ya Amstel, inzoga iri mu zifite igikundiro mu Burundi.

Abinyujije ku rukuta rwa Twitter, Guverineri Habitegeko François, yatangaje ko yishimiye uruzinduko yagiriye muri Cibitoke.

Ati “Mu ruzinduko rw’amateka mu Ntara ya Cibitoke rugamije gutsura umubano twakiriwe na Guverineri w’iyi ntara. Mwarakoze Nyakubahwa Paul Kagame na Perezida Evariste Ndayishimiye mukomeje gukora uko mushoboye kugira ngo abaturage ku mpande zombi bagire amahoro n’iterambere.”

Si ubwa mbere, Abarundi basangiye n’Abanyarwanda kuko ubwo u Rwanda rwizihizaga Umunsi w’Umuganura ku wa 6 Kanama 2021, Abarundi bitabiriye ibiganiro byabereye mu Karere ka Nyaruguru bitwaje ibinyobwa byo kuganuza Abanyarwanda nk’uko bigenda mu muco.

Ibi biganiro byahuje abayobozi b’Intara y’Amajyepfo ku ruhande rw’u Rwanda n’iya Kayanza ku ruhande rw’u Burundi byabereye ku Mupaka wa Nshili uhuza ibihugu byombi, ni mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.

Nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi, Guverineri Habitegeko (ibumoso) na Meya wa Rusizi, Kayumba Euphrem bahawe impamba ibasindagiza mu rugendo
Mu kanozangendo bahawe harimo na Amstel, inzoga iri mu zubashywe mu Burundi
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba mu Rwanda, Habitegeko François (ibumoso) yahawe impano n’Umuyobozi w’Intara ya Cibitoke mu Burundi, Bizoza Carême

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .